Huye: Abanyeshuri b’abakobwa bakurikiranyweho gutera ubwoba mugenzi wabo

Abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa gatandatu mu rwunge rw’amashuri rwa Gatagara, i Huye, bakurikiranyweho icyaha cyo gutera mugenzi wabo bigana ubwoba bamwandikira ubutumwa bugufi kuri telefone bamubwira ko bazamwica, kandi ko batazatuma akora ibizamini bya Leta.

Nk’uko byagaragajwe mu ngingo zatanzwe ku itariki ya 14/10/2014 ubwo aba banyeshuri baburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ngo aba banyeshuri bagiye bandikira mugenzi wabo ubutumwa bumutera ubwoba mu bihe bitandukanye.

Ngo hari aho bamubwiraga ko umubiri yiratana uzanuka, ko ikizamini cya Leta atazagikora, kandi ko naramuka agikoze azamenya ko ababyeyi babo babyaye imbwa. Ngo banamubwiraga ko amafaranga ntayo babuze, ko na miriyoni bazemera bakayitanga ariko bakamubuza gukora ikizamini cya Leta.

Impamvu iki cyaha cyo kwandikira ubutumwa bugufi mugenzi wabo gishinjwa aba banyeshuri babiri ni uko ngo simukadi zohereje ubu butumwa zanditse kuri umwe muri bo, kandi igihe bafatwa zikaba zari zifitwe na mugenzi we uregwa ubufatanyacyaha.

Ikindi gituma aba babiri bakekwa, ni uko bombi bigeze kugirana amakimbirane na nyir’uguterwa ubwoba; umwe ngo yigeze kumubita urushyi avuga ko yamubeshyeye ko yakuyemo inda, naho uwa kabiri ngo bigeze gukimbirana avuga ko nyir’uguhohoterwa yamwibiye simukadi akayikorera icyo bita “sim swap”.

Ubwo aba banyeshuri bakimbiranaga na nyir’ukubwirwa amagambo ateye ubwoba, ngo batumwe ababyeyi. Yemwe na bumwe mu butumwa yandikiwe ngo bwavugaga ko n’ubwo yabatumye ababyeyi ntacyo babatwaye, kandi ko bafite abantu benshi akaba we ntacyo yabatwara.

Urukiko rwemeje ko bafungurwa by’agateganyo

Nyuma yo kumva ingingo zitangwa n’ubushinjacyaha ndetse n’iz’ababurana, urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse, ku itariki ya 15/10/2014, ko aba banyeshuri bari bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma barekurwa bakazaburana bari hanze.

Hagendewe ku ngingo ya 89, iya 96 n’iy’105 z’itegeko no 30/2013 ryo kuwa 25/5/2013 rivuga ko ababurana bashobora gukurikiranwa badafunze. Ngo hagendewe kandi ku ko icyaha aba banyeshuri baregwa cyoroheje, ngo bashobora kuburana bari hanze.

Ubundi ngo icyaha gishobora gutuma uregwa afungwa imyaka ibiri cyangwa irenga ni cyo gituma afungwa igihe ari kuburana, mu gihe icyaha aba bakobwa bakurikiranyweho cyo giteganyirizwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 kugeza ku mwaka.

Ubwo basomerwaga urubanza, aba bakobwa ntibari bahari. Icyakora n’ubwo bivugwa ko ari bo bateye ubwoba uyu mugenzi wabo, ngo haracyari urujijo kuko bafunzwe ku itariki ya 4/10/2014 bamaze gutanga simukadi bivugwa ko bifashishaga, nyamara nyuma yaho za nomero zakomeje koherereza ubutumwa butera ubwoba ushinzwe amasomo ku kigo bigaho.

Ubu butumwa ngo yabwohererejwe ku itariki ya 7, iya 8, iya 9 n’iya 10/10/2014.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka