Nyamasheke: Nyuma yo kuregwa kwigomeka ku buyobozi yaburiwe irengero
Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwasuraga umurenge wa Cyato tariki ya 24/09/2014, umugabo witwa Hafashimana Corneille wo mu mudugudu wa Rutiritiri mu kagari ka Mutongo mu murenge wa Cyato yarezwe kwigomeka n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, kuva icyo gihe ahita acika aburirwa irengero kugeza magingo aya.
Kwigomeka kwe byaturutse ku murima we wagombaga kugurishwa mu cyamunara nyuma y’uko abana be bibye umuturanyi abunzi bakanzura ko ibyatwawe bigomba kuva mu mitungo ye kuko nta bundi bwishyu bari bafite.
Umurima wa Hafashimana waje kugurishwa mu cyamunara ugurwa na Ndimubanzi Aphrodis mu mwaka wa 2010, nyamara Hafashimana avuga ko n’ubwo uwo murima we bawugurishije nta muntu uzawukandagiramo kuko wagurishijwe ku buryo bw’amaherere n’akagambane.
Ndimubanzi waguze umurima avuga ko yagerageje kujya mu murima we Hafashimana akamwirukankana n’icumu ndetse akamubwira ko niyibeshya akahagaruka azahasiga ubuzima, nyamara kugeza magingo aya nta kigeze gikorwa ngo uwaguze umurima awugireho uburenganzira.
Agira ati “ntaho ntageze nsaba ko narenganurwa ariko byarananiranye abayobozi mbageraho nkibwira ko nzabona umurima wanjye ariko imyaka ikomeje kuba myinshi”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Twagirayezu Zacharie, avuga ko iki kibazo kizwi ariko ko uyu muturage Hafashimana Corneille yigometse ku buyobozi akanga kubahiriza ibyemezo yafatiwe n’abunzi ahubwo agashaka gukoresha imbaraga mu kubangamira ibyemezo by’abunzi.
Twagirayezu avuga ko bagerageje kumushyikiriza inzego za polisi bakamufuga amezi agera kuri atatu akagaruka avuga ko ubuyobozi butsinzwe kandi ko agiye gukoresha isambu ye ku buryo busesuye.
Nyamara akimara kumva ko yaregewe mu nama y’abaturage ndetse polisi ikaba yahawe inshingano zo kumushaka agasobanura impamvu zo kwigira indakoreka, Hafashimana yahise acika kugeza magingo aya.
Agira ati “yigometse ku buyobozi ndetse yumvise ko bamuvuze mu nama y’abaturage aracika ariko mu minsi ya vuba inzego z’umutekano zigomba kubimuryoza”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyato buvuga ko buzi aho Hafashimana ari kwihishahisha akaba azatabwa muri yombi mu minsi ya vuba.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|