Bugesera: Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa yibye intama

Umusore witwa Sibomana Thierry afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatwa afite intama yibye mu baturage.

Sibomana yafatiwe mu kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata, mu masaha ya saa cyenda z’ijoro rishyira kuwa kabiri tariki ya 14/10/2014 ubwo yagwaga mu bayobozi b’inzego z’ibanze bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano ubwo bakoraga umukwabu wo gufata ibiyobyabwenge.

Uyu musore ariyemerera icyaha akanagisabira imbabazi avuga ko atazongera.

Agira ati “ndasaba imbabazi sinzongera kuko nabitewe n’inzara”.

Sibomana avuga ko yibye iyi ntama kubera inzara.
Sibomana avuga ko yibye iyi ntama kubera inzara.

Avuga ko iyi ntama yayibye mu masaha ya kare ayizituye mu murima aho yarishaga maze agashaka aho ayihisha kugira ngo aze kuyijyana mu masaha na ninjoro kugira ngo hatagira umubona.

Polisi ikorera mu karere irasaba abaturage ko bagomba kurushaho kwicungira umutekano ndetse bakajya batanga amakuru ku gihe, kandi abo bakekaho guhungabanya umutekano bakabamenyesha polisi n’inzego z’ibanze.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka