Nyakarenzo: Abaturage ngo barahutazwa mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Abaturage bo mu murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bakumirwa mu kurema isoko (abacuruzi n’abaguzi) bazira ko bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ku miryango y’isoko rusange rya Nyakarenzo hagaragara abantu bareba niba abaje muri iryo soko baratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, uwerekanye ko yawutanze akinjira utarawutanga agasubizwa inyuma.

Abaturage Uwanyirigira na Mukandayisenga bavuga ko batishimiye uburyo ubuyobozi bwafashe ingamba zo kubakumira mu kurema isoko kuko ariho babonera agafaranga bakabasha kwikenura.

Abandi baturage bo mu yindi mirenge ituranye n’uwa Nyakarenzo bavuga ko nabo bibabangamira kuko isoko ritaremwa n’abo mu murenge wa Nyakarenzo gusa.

Aba baturage bavuga ko icyo kibazo kibahangayikishije kuko ari abagurisha ibicuruzwa byabo bitabona ababigura, bimwe bikabora ndetse n’impungenge zo kutazabona imisoro kuko batari gukora neza.

Aba baturage bo mu murenge wa Nyakarezo barasaba ubuyobozi kureka gukoresha iyo nzira bahisemo kuko ibahutaza aho bavuga ko gutanga ubwisungane bigomba gukorwa neza kandi abaturage basobanurirwa akamaro kabwo.

Icyakora aba baturage bavuga ko bazi akamaro k’ubwisungane mu kwivuza kuko ngo iyo umuntu arwaye akajya kwivuza atabufite atanga amafaranga menshi, kuba rero batabutanga ngo si ukubyanga ahubwo ngo ni ukubura amafaranga.

Ubuyobozo w’umurenge wa Nyakarenzo bwo buvuga ko hari ingamba zigenda zifatwa mu gukangurira abaturage kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza harimo igitondo cya mitiweli aho basura urugo ku rundi bagamijwe kureba niba abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza.

Muri uko kugenzura ngo basanga igipimo kikiri hasi ari nayo mpamvu umuturage wese winjira mu isoko asabwa kubanza kwerekana ikarika y’ubwisungane mu kwivuza; nk’uko bitangazwa na Murenzi Jean Marie Leonard uyobora umurenge wa Nyakarenzo.

Politiki y’ubwisungane mu kwivuza yashyizweho hagamijwe kugirango abaturage bose babone ubuvuzi ku buryo bworoshye nyamara hamwe na hamwe abayobozi usanga bashyira igitsure ndetse no guhutaza abaturage hagamijwe guhigura imihigo baba bariyemeje mu gihe abaturage bavuga ko basobanukiwe neza n’akamaro ku bwisungane mu kwivuza ariko bo bakabura amikoro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka