Ngoma: Abarimu bemeza ko koperative “Umwarimu SACCO” imaze kubageza kuri byinshi

Nyuma y’uko hatangijwe koperative umwarimu SACCO, ihuriwemo n’abarimu ngo ibafashe kwiteza imbere babitsamo kandi inabaha inguzanyo, bamwe mu barimu bayigannye bagafata inguzanyo bavuga ko biteje imbere.

Inguzanyo iyi koperative itanga ni iz’imishinga itandukanye harimo iciriritse ibyara inyungu, imishinga y’ubworozi, ubuhinzi ndetse niyo kubaka amazu.

Nk’uko bamwe mu bafashe iyi nguzanyo babitangaza, ngo koperative “umwarimu SACCO” yaje iba igisubizo ku bibazo by’urusobe barimo byaterwaga n’umushahara udahagije utari ujyanye n’ibiciro biri ku masoko.

Habineza uvuga ko amaze kwiteza imbere abikesheje koperative "Umwarimu SACCO" yanahembwe nk'umwarimu wahize abandi.
Habineza uvuga ko amaze kwiteza imbere abikesheje koperative "Umwarimu SACCO" yanahembwe nk’umwarimu wahize abandi.

Habineza Théogene ukorera mu murenge wa Karembo ho mu karere ka Ngoma, avuga ko yiteje imbere abikesheje inguzanyo yatse muri Koperative “Umwarimu SACCO” maze akabasha gukora umushinga wunguka.

Yagize ati “twebwe abarimu turashima iyi koperative yacu kuko yabaye igisubizo ku iterambere rya mwarimu. Nkanjye natangije igishoro cy’amafaranga ibihumbi 100 nagujije muri koperative yacu ariko ubu maze kugera ku gishoro cya miliyoni enye”.

Abarimu ariko bavuga ko n’ubwo “umwarimu SACCO” yabagejeje kuri byinshi, iyi koperative itabashije gukemura ibibazo byose kuko n’ubu hari ahakiri imbogamizi zirimo ko inguzanyo zitarabasha kugera kuri bose.

Uretse uyu mwarimu witeje imbere mu nguzanyo yatse agakora ubucuruzi, ngo hari n’abandi benshi bagiye baka inguzanyo bakiteza imbere bitewe n’uko koperative “Umwarimu SACCO” ibaha inguzanyo ku nyungu nke ya 11% nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwayo.

Museruka Joseph, uyobora Koperative “Umwarimu SACCO” avuga ko bamaze gutanga inguzanyo ku barimu ibihumbi 44.
Museruka Joseph, uyobora Koperative “Umwarimu SACCO” avuga ko bamaze gutanga inguzanyo ku barimu ibihumbi 44.

Museruka Joseph, uyobora Koperative “Umwarimu SACCO” avuga ko koperative ayobora yahaye inguzanyo abarimu ibihumbi 44 ku barimu ibihumbi 60 b’abanyamuryango.

Yongera ho ko inguzanyo zagiye mu bucuruzi buciriritse zigera kuri miliyari 35 zahawe abarimu mu Rwanda kandi ko bagenda biteza imbere.

Uyu muyobozi kandi nawe yemera ko hakiri imbogamizi zirimo kuba itarabasha gutanga inguzanyo ku banyamuryango bose kuko habarwa abagera ku bihumbi 17 batarafata inguzanyo.

Yabisobanuye agira ati “Koperative imaze imyaka itandatu ikora ntago twaba tugeze kuri uwo mubare nk’uko tuwifuza kuko ntawuvuka ngo ahite yuzura ingobyi. Igishimishije ni uko na koperative yacu yunguka kuko umwaka ushize twungutse agera kuri miliyari imwe na miliyoni 73”.

Koperative Umwarimu SACCO yatangiye gukora kuva mu mwaka wa 2008 kugera ubu amahanga akaba aza gukora ingendoshuri ngo nabo babe bashyiraho koperative nkizi iwabo zigamije guteza imbere abarimu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi koperative yaje ije gufasha abarimu no kubunganira ku mushahara babonaga. basabwe kuyigana amze bakiga umusinga ikabaguriza maze bakiteza imbere

gatore yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka