Ibi bibaye nyuma y’uko Rayon Sport igiranye ibiganiro na Sina Gerome maze akayigaragariza ko ikipe ya Police FC yabeshye mu kumugurisha kuko afitanye amasezerano n’ikipe ya Darling Club Virunga y’i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibi byatumye ikipe ya Rayon Sport ikurikirana maze isanga koko uyu mukinnyi yari yaratijwe ikipe ya Police FC igihe cy’umwaka umwe (saison 2014-2015) kandi ikaba itari yemerewe kumugurisha cyangwa kumutiza itabyemerewe n’iyo kipe yo muri Congo nkuko bigaragazwa n’ayo masezerano.
Abakurikiranira hafi iby’iki kibazo babona ko icyateye Rayon igisa n’uburakari, ari uko ikipe ya Police FC yayigurishije Sina mu gihe cy’imyaka ibiri (2014-2015 na 2015-2016), kandi izi neza ko itabifitiye uburenganzira.

Kugira ngo iki kibazo gikemuke neza, Police igomba kuvugana na Virunga. Mu gihe iyi yabyemera nabwo, Police yatiza uyu mukinnyi umwaka umwe gusa mu gihe Rayon yamuguze imyaka ibiri. Rayon Sport yatanze igihe kitarenze tariki 16/10/2014 ngo iki kibazo kibe cyacyemutse.
Hari hamaze iminsi muri ruhago y’u Rwanda havugwa ikibazo cy’abakinnyi babiri ikipe ya Police FC yahaye iya Rayon Sport aribo Sina Jerome na Mussa Mutuyimana, batemeraga kujya muri iyi kipe bahawe nyuma y’uko iguze amasezerano bari bafite muri Police FC, ariko Mutuyimana Mussa we akaba yarasimbujwe uwitwa Kagabo Peter cyangwa Peter Ottema.

Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|