Horizon Construction Ltd irishimira uruhare igira mu bikorwa remezo by’igihugu
Sosiyete Nyarwanda y’ubwubatsi, Horizon Construction Ltd, iratangaza ko iterwa ishema n’uko uruhare rwayo mu bikorwa remezo byubakwa mu gihugu rukomeje kwiyongera, bitandukanye no mu myaka ishize aho wasangaga amasoko yihariwe n’abanyamahanga.
Ibi ngo ni byo bibaha ishema bikanagaragaza kwihesha agaciro ku Banyarwanda kuko ibyo batashoboraga mbere nabo basigaye babikora neza kurusha n’abanyamahanga, nk’uko Ing. Sirvelien Kabano ushinzwe ibikorwa yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 15/10/2014.
Yagize ati “Mu by’ukuri ni ishema kuri njye no ku gihugu cyacu, mu mateka twari tuzi ko nta Munyarwanda wahagararira umuhanda wa kaburimbo. Hatarimo umunyamahanga bavugaga ko atashobora gukora uwo muhanda”.
Yungamo ati “Ni ishema abanyarwanda dukwiye kwishimira kuko turi mu rwego rw’uko dushobora kwihagararira ku muhanda nk’Abanyarwanda tukawubaka kandi iyo ugiye kureba n’uko wubatse usanga ari kimwe n’abo bantu bitwaga ko ari inararibonye”.

Ibi Kabano yabitangarije mu gikorwa iyi sosiyete irimo cyo kubaka umuhanda wo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, igikorwa gikurikira andi masoko atandukanye bagenda babona hirya no hino mu gihugu.
Yavuze ko iyi sosiyete yatangiye biyigoye guhatana n’andi masosiyete y’abanyamahanga akorera mu Rwanda kubera ikibazo cy’ibikoresho n’ubushobozi, ariko ubu akemeza ko nabo bahagaze neza kandi buri mukozi ashobora gukora icyo mugenzi we yakora.
Bimwe mu bibazo bagihura nabyo ni amasoko aba yatanzwe ku nkunga aba asaba ko ibikorwa remezo byakorwa n’abanyamahanga, agasaba ko iryo tegeko ryakurwaho bose bagahabwa amahirwe angana.

Abaturage batuye uyu murenge bashima uburyo uyu umuhanda wubatse, bakishimira ko ubakuye mu bwigunge kuko imiterere yawo ya mbere yabangamiraga ibinyabiziga byahanyuraga, nk’uko uwitwa Délphin Dusengimana yabitangaje.
Ati “Ubusanzwe twahagendaga n’amaguru ariko ubu amagare aratambuka, moto zigatambuka, imodoka zigatambuka. Mbese urebye ni byiza cyane. Nkatwe b’abasore ntago dukunda icyondo kandi nacyo cyaragabanutse n’iyo imvura iguye amazi aratemba tugatambuka”.
Horizon Construction Ltd isanzwe ikora ibikorwa remezo bitandukanye birimo kubaka imihanda no kubaka amazu, ikaba ishishikariza Abanyarwanda kwirindira ibikorwa remezo baba bubakiwe kuko ari bo bigirira akamaro.


Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nishema rikomeye kuba murwanda twabasha gukora ibyo abanyamahanga bakoraga mumyaka ishize ,aho twabikoreragwa n,abanyamahanga bikaduhenda ,turasaba Horizon kuba yadufasha igaha akazi abanyarwanda kuko kurubu turimo twiga iyubakwa ry,imihanda murwanda aho :highway engeeniring imaze imwaka 4 yigishwa hano iwacu murwanda .
horzon tuyishimira ibikorwa byayo byinashyikirwa .Nibadufashe banana babanyarwanda bize ubwubatsi baduhugure Muri company yanyu natwe Ejo hazaza tuzubake urwanda rudategereje abanyamahanga murakoz tel 0788260077
Big up Horizon Construction Ltd tugufitiye icyizere ko ni mahanga uzagerayo kandi Est African Community iragutegereje.
ibi nibyo byitwa kwishakamo ibisubzo ntakurarikira ibuva ahandi duekak ko anaymahanga aribo bazi ibintu bonyine, natwe turashoboye
burya nawe nugira igikorwa kiza ugeza kugihugu ujye ubyishimira kandi nibenshi bafite byinshi bageza kugihugu cyababyaye , horizon nkakimwe mubigo bikomeye bifitaniye igihugu runini, kuyishimira rwose birakwiye kandi nawe akwiye rwose kwishimira byinshi ageza kugihugu nabagituye umusanzu we muguteza imbere igihugu cye
Ni shema cyane ku gihugu cyacu ndetse n’akarere ka EAC kubona hari ibigo nka Horizon bikora imirimo y’ubuhanga nk’iyingiyi yari imaze igihe yihariwe n’abanyamahanga bo hanze y’afrika.
ni ishema ku gihugu kubona turimo kwikorera imihanda. Mukomereze aho