Nemba: Hatoraguwe umurambo bigaragara ko uwo muntu yishwe atewe icyuma mu mutwe
Munsi y’ikiraro kiri ku muhanda munini Kigali- Rubavu mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Gahinga mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, hatoraguwe umurambo w’umugabo w’imyaka 42 witwa Claude Dusabimana wari uzwi ku izina rya Kadende bigaragara ko yishwe atewe icyuma mu mutwe.
Uyu Dusabimana yakomokaga mu mudugudu wa Kabigembe ya I, akagari ka Rubirizi mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe.
Umurambo we watoraguwe mu gitondo cyo ku wa 15/10/2014 nko muri metero 20 z’ahatuye uwitwa Jean Marie Vianney Munyankumburwa bita Gisimba ari nawe wari ucumbikiye nyakwigendera amukorera akazi ko gupima inzoga.

Umugore wa Gisimba witwa Josiane Twizerimana asobanura ko baje gutabazwa n’umugore w’umugenzi akabereka aho nyakwigendera yajugunywe mu kiraro kiri munsi y’umuhanda, kandi bamuherukaga ku mugoroba wo kuri uyu wa 14/10/2014 ababwira ko agiye kuvumba ku kabari kari haruguru yabo ku buryo ashobora kuba yatashye yasinze akagwa muri icyo kiraro.
Ati “kubera ko nyine yavuye hano yasinze ari kudandabirana, ashobora kuza nabwo imodoka yamucana mu maso akayoba akaba yituyemo kuko yavuye hano nka saa kumi n’imwe n’igice avuga ko agiye kuvumba ku kabari hariya ruguru”.
Bamwe mu baturage bemeza ko Dusabimana n’ubwo yapimaga inzoga akanayinywa bitamuteraga kwanduranya, ahubwo wasangaga abasetsa ku buryo nta kibazo yagiranaga n’abantu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, Phocas Uwimana yemeje ko aya makuru ari impamo kuko babimenya mu gitondo babibwiwe n’umuturage wahanyuze agenda akamubona maze akihutira gutabaza.
Akomeza avuga ko uyu Dusabimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ariko bitaramenyekana niba ariyo yazize.
Ati “amakuru twakuye ku wari umucumbikiye ni uko yavuye Kirehe afitanye amakimbirane n’umugore we akaba yari amaze amezi arenga ane agenda agaruka, ku buryo amakimbirane tutaramenya ko ariyo yaba yazize ariko yapfuye yishwe kandi afitanye ibibazo n’umuryango we”.

Abaturage barasabwa kurushaho kwicungira umutekano kuko nk’aho Dusabimana yaguye ni muri metero zitarenze 20 uvuye aho yari atuye, mu gihe ababanaga nawe batagize uruhare mu gutabaza uretse kuba babyutse bagakomeza ubuzima bisanzwe.
Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo byo kwa muganga, polisi ikorera mu karere ka Gakenke zafashe abantu batanu barimo na Gisimba wari ucumbikiye Dusabimana kugira ngo batange amakuru ku rupfu rwa Nyakwigendera.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|