Muzo: Inkuba yakubise abanyeshuri kuri GS Mwumba

Ku rwunge rw’amashuri rwa Mwumba (GS Mwumba) ruri mu kagari ka Kiryamo mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke inkuba yaraye ikubise abanyeshuri bagera kuri barindwi, bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rutake hamwe n’abandi bari bahungabanye bose baba 11.

Iyi nkuba yakubise aba banyeshuri mu mvura yari yahereye ahagana mu ma saa cyenda zo ku wa 15/10/2014 gusa ku bw’amahirwe nta munyeshuri yahitanye n’ubwo harimo abakomeretse.

Umuyobozi wa GS Mwumba, Pascal Niyitegeka asobanura ko batari baherutse kubona imvura nk’iyo babonye kuri uyu wa 15/10/2014 ikaba yatangiye kugwa mu gihe abanyeshuri ba mbere barimo barangiza ibizamini ari nabwo inkuba yaje gukubita bamwe muri bo.

Ati “imvura yaje y’impangukano, ndayita gutyo kuko ntabwo twari duherutse kuyibona, ubwo igitangira abanyeshuri ba mbere barimo kurangiza ibizamini, inkuba iba irakubise, mu gukubita hahise hagaragara ko hari ikibaye njya mu cyumba cy’amashuri abana numvaga bagize ikibazo, nkibona ku ikubitiro nabonye abana babiri b’abahungu bari baryamye hasi n’uw’umukobwa”.

Niyitegeka akomeza avuga ko bakomeje kugenda bareba n’inyuma y’amashuri bagasanga hari abo inkuba yahakubitiye baguye hasi kandi banakomeretse ku buryo baje kugera ku mubare w’abana barindwi bose bashyirwa hamwe kuko imvura yari ikirimo kugwa kandi ari nyinshi nyuma bakaza kubajyana kwa muganga.

N’ubwo kwa muganga haraye abana cumi n’umwe ngo nta kibazo gikabije bagize kuko n’abasangwanwe ibikomere babitewe no kwikubita hasi mu gihe iyi nkuba yari ikubise, ku buryo bose mu gitondo cyo kuwa 16/10/2014 bahise basezererwa abakomeretse bakazajya bajya kwivuza baturutse iwabo.

Hakizimana avuga ko inkuba yahitanye umuntu umwe n'inka imwe mu murenge ayobora.
Hakizimana avuga ko inkuba yahitanye umuntu umwe n’inka imwe mu murenge ayobora.

Mu kagari ka Batezi ho yahitanye umuntu n’inka imwe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muzo, Juvenal Hakizimana nawe yemeza ko mu murenge ayobora bagize ibibazo inkuba igakubita abanyeshuri.

N’ubwo ntawe yahitanye mu banyeshuri, avuga ko mu kagari ka Batezi yaje guhitana umugabo witwa Raphaël Barabamenye abandi bakagwa igihumure.

Ati “ubwo twakomeje dufata n’andi makuru, hari ahandi mu kagari ka Batezi umugabo witwa Barabamenye Raphaël nawe inkuba yaraye imukubise we tugira n’ibyago ahita apfa uwo mwanya kuko yari yugamye ahantu ku gasantere iba ariwe ikubita abandi bagwa igihumure, ariko bo bahita bahaguruka bagenda. Si n’uwo gusa kuko ahongaho hafi mu nzira ikurikira hari n’inka yahapfuye”.

Mu murenge wa Muzo hakunze kugaragara ikibazo cy’inkuba zikubita abantu akenshi ngo iyo umuntu akurikiranye asanga biterwa n’umusozi muremure wa Ndusu uhari ushobora kuba ariwo nyirabayazana, gusa bikaba biteganyijwe ko byibuze ku bigo hashyirwa imirindankuba n’ubwo amikoro akiri macye.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka