Rwinkwavu: Abacukuzi 30 bagwiriwe n’ikirombe babiri bitaba Imana
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro 30 bakorana na Walfram Mining Processing Company (WMP) icukura amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bagwiriwe n’ikirombe, babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Icyo kirombe cyabagwiriye ku gicamunsi cya tariki 15/10/2014, nk’uko Kampayana Martin uhagarariye ibikorwa bya WMP kuri site ya Rwinkwavu abivuga.
Iyi mpanuka ngo yatewe n’imvura imaze iminsi igwa muri ako gace ibirombe biherereyemo ku buryo hari igihe imyobo yacukuwemo amabuye ifata amazi agacengera mu butaka budakomeye, abacukuzi bajya mu kirombe kikariduka nk’uko Kampayana akomeza abivuga.
Abisobanura agira ati “Iyo habaye igihe cy’imvura nyinshi amazi yishakira inzira noneho hakaba igihe acengera mu butaka budakomeye bukayanywa bukaremera. Iyo buremereye hakagira ikibukoma gato buhita bumanuka bugateza impanuka nk’uko byagenze muri iyo mpanuka”.
Uretse abo babiri bitabye Imana abandi 28 bose ngo bameze neza. Abitabye Imana bari bubatse, umwe asize umugore n’umwana umwe, undi yari afite umugore n’abana batatu, bikaba biteganyijwe ko bashyingurwa uyu munsi tariki 16/10/2014.
Imiryango ya bo ngo izafashwa kuko abakozi ba WMP baba barafatiwe ubwishingizi muri sosiyete y’ubwishingizi ya CORAR.
Umukozi uhagarariye ibikorwa bya WMP kuri site ya Rwinkwavu avuga ko kimwe mu byo bashyize imbere ari ugukoresha abakozi bafite ubwishingizi. Nibura buri muntu ngo agomba kuba ari umunyamuryango w’ubwisungane mu kwivuza, kandi WMP ikamwishyurira imisanzu y’ubwiteganyirize muri Caisse Sociale, hanyuma buri mukozi ngo akaba anafite ubwishingizi ku mpanuka muri CORAR.
Abakora mu bikorwa by’ubucukuzi barasabwa kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, aho basabwa gucukura ahantu hamwe ari benshi ku buryo mu gihe cy’impanuka batabarana.
Ibirombe by’i Rwinkwavu bicukurwamo amabuye ya Gasegereti ariko ngo habamo na Wolfram n’ubwo atari menshi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|