Rwimbogo: Batanu bakubiswe n’inkuba batatu barahungabana bikomeye

Mu mudugudu wa Nyamwiza, akagari ka Munini, umurenge wa Rwimbogo ho mu karere ka Gatsibo, inkuba yakubise abantu batanu, batatu muri bo barahungabana bikomeye abandi bagwa igihumura, bose bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Aba baturage bakubiswe n’inkuba mu mvura nyinshi cyane yaguye mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatatu tariki 15/10/2014 ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa.

Iyi nkuba ntabwo aba bantu yabakubitiye hamwe kuko batatu yabakubitiye mu rusengero rwa ADEPR Munini, abandi babiri ibasanga aho bari bugamye mu rugo rw’abantu, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Mushumba John, aganira na Kigali today yadutangarije ko iyi nkuba ikimara gukubita aba baturage bahise bihutira kubatabara bakajyanwa ku kigo nderabuzima cya Munini, abahungabanye bikomeye bakaba bahise boherezwa ku bitaro bikuru bya Kiziguro aho bari gukuriranwa.

Abakubiswe n’inkuba ni Mukaruhumuriza Théonille w’imyaka 27, Nyirabizeyimana Consolée w’imyaka 18, Mukandayisenga Fortunée w’imyaka 17, Munyeshyaka Claver w’imyaka 25 wari umushyitsi waje gupagasa aturutse mu karere ka Bugesera, hamwe na Mukabugingo Felecité w’imyaka 56.

Usibye inkuba yakubise abantu, iyo mvura ngo nta bindi bintu bikomeye yaba yangirije mu karere ka Gatsibo, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka