Bugesera: Umuyaga wangije ibintu byinshi birimo inyubako n’imyaka
Umuyaga udasanzwe wasambuye amazu 26, ibyumba by’amashuri 3, insengero 2, unangiza hegitari 13 z’urutoki mu mirenge ya Mwogo na Juru mu karere ka Bugesera.
Uyu muyaga wagaragaye mu masaha ya nyuma ya saa sita yo kuwa 15/10/2014, mu murenge wa Juru, wasambuye amazu 6 y’abaturage unasambura igisenge cy’ibyumba by’amashuri 3 byo ku ishuri ribanza rya Juru nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, Nzaba Muhimuzi Benjamin.
Muhimuzi yongera ho ko wanangije inzu abanyeshuri bariramo ndetse n’imyaka y’abaturage.
Agira ati “uretse ibyo kandi uwo muyaga wasambuye inzu abanyeshuri bariramo ku ishuri ryisumbuye rya Juru ndetse unangiza imyaka y’abaturage cyane cyane nk’insina”.
Uwo muyobozi avuga ko abaturage bagize ibyago amazu yabo agatwarwa n’umuyaga bacumbikiwe n’abagenzi babo, ubundi hakaba hateganyijwe umuganda wo gufasha abo baturage kongera kureba uburyo amazu yabo yasanwa.
Uwo muyaga wanibasiye kandi umurenge wa Mwogo aho wasenye insengero ebyiri zirimo urwa AEBR rwubatse mu kagari ka Rugenge ndetse n’urundi rwa Betesida rwo mu kagari ka Rugunga, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo, Murenzi Jean Marie Vianney.
“Uwo muyaga wasambuye amazu y’abaturage agera kuri 20, ndetse unarimbura urutoki rugeze kuri hegitari 13 mu tugari dutandukanye tugize umurenge,”Murenzi.
Murenzi avuga ko uwo muyaga warimbuye ibiti byinshi ndetse unagenda wangiza ibindi bintu ku buryo kugeza n’ubu bitaramenyekana kuko bikegeranywa.
Ati “ubu turimo gushaka uburyo ibice by’amabati byagiye bisaguka kugira ngo turebe uburyo twabyifashisha mu kongera gusakara amwe mu mazu kugira ngo abo baturage bashakirwe aho kuba”.
Abaturage baragirwa inama yo gutera ibiti hafi y’amazu yabo ndetse no kubaka amazu bakayakomeza bakoresheje imikwege mu kuzirika ibiti byo gusakara kugira ngo umuyaga utayatwara.
Umuyaga waraye wibasiye akarere ka Bugesera biravugwa ko wangije byinshi mu mirenge itandukanye ariko bikaba bigikusanwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|