Ruhango: Umwana w’imyaka 3 yarohamye mu kidendezi ahita apfa

Mfashwanayo Elisitariko w’imyaka itatu y’amavuko wo mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Rubona, umurenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango, yitabye Imana mu gitondo cya tariki ya 14/10/2014 azize amazi y’ikidendezi.

Uyu mwana ngo yari afite akabido arimo kuvoma amazi muri iki kidendezi n’uko arohamamo ahita apfa nk’uko bitangazwa na Mucyo Sebitabi Jean d’Amour, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rubona.

Mucyo avuga ko uyu mwana yarerwaga na sekuru kuko nyina umubyara yari yarahamusize agiye gushakisha akazi i Kigali.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ahanini urupfu rw’uyu mwana rwatewe n’uburangare bw’ababyeyi, agasaba abandi babyeyi kujya bita ku bana babo igihe cyose.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka