Musanze: Uruganda rutunganya ibirayi ngo ni igisubizo cy’isoko ku bahinzi babyo
Abahinzi b’ibirayi bemeza ko uruganda runini rutunganya umusaruro uva ku birayi rugiye kubakwa mu karere ka Musanze ruzaba igisubizo ku musaruro w’ibirayi wabo kuko bawuboneye isoko rihoraho.
Mu nama yahuje abahinzi b’ibirayi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira kuri uyu wa mbere tariki 13/10/2014, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwasobanuye ko urwo ruganda ruzubakwa mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, kandi inyigo yaratangiye.

Urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bunini ugereranyije n’izinda nganda ziciriritse z’abikorera, ruzakora amafirite azwi nka “Chips”, ifu y’ibirayi ndetse na mido; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Musabyimana Jean Claude.
Umunyabanga wa Leta muri MINAGRI aganira n’abahinzi b’ibirayi bibumbiye mu Rugaga IMBARAGA, yasabye ko imirimo yo gushyiraho urwo ruganda yihutishwa, yizeza ko mu mwaka utaha uruganda ruzaba rwuzuye.
Nsanganira ati: “Uruganda nyamukuru twagarutseho ni uruganda rugiye kubakwa mu minsi iri imbere, inyigo zararangiye, baracyapima ubutaka bw’aho ruzajya bugera kuri hegitare 15, imirimo igeze ahashimishije twumvikanye ko igice cya mbere cy’umwaka utaha kitagombye kurangira tudafite uru ruganda, ibikenewe byose turumva bihari ubushake by’umwihariko n’imbaraga zirahari.”

Biteganyijwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru hazubakwa inganda enye, rumwe ruzaba ari uruganda runini ruhuriweho n’abikorera na Leta buri ruhande rukazzaba rufitemo imigabane ingana na 50%.
Karegeya Appolinaire, umuhinzi w’ibirayi agira ati: “Izo nganda zije gukemura ibibazo bikomeye mu buhinzi bwacu kuko twahingaga tutazi turahingira nde? Ikigaragara izi nganda zigiye kutuba hafi, uhinge uzi uwo uzaha ibirayi byawe”.
Ikibazo gikomeye ni ukubona umusaruro uhagije uzahaza uruganda ariko ngo nihaba ubufatanye hagati y’abahinzi n’uruganda, umusaruro uruganda rwatunganya ntiwabura; nk’uko Nzabarinda Isaac na we uhinga ibirayi abyemeza.

Mu gihugu cyose habarurwa abahinzi b’ibirayi ibihumbi 25, mu bibazo bahura nabyo birimo kutabona imbuto nziza n’umusaruro ukiri muke kuri hegitare aho uri hagati toni 25 na 30 kandi ushobora kugera kuri toni 45; nk’uko bitangazwa na MINAGRI.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
@ Nene - Nanjye ndumva bidasobanutse neza. Inyigo ntirarangira, kandi ngo umwaka utaha ruzaba rwuzuye? Mu yandi magambo ibizava mu nyigo birazwi. Kuri ha 15? cyangwa ni ari bavuga? Ariko kuki abayobozi bacu nta somo bakura kuri ku byababayeho? Ubu aka kanya Minagri yibagiwe igihombo cya KCP?
Ubwo izindi miriyari ziragiye.
ngo umusaruro ni mwinshi? Ikiro kiri kuri angahe harya? Cyurira kubera iki se? Hari uwashatse chips harimo n’iziva hanze arazibura? Turihagije se kuburyo tugiye kugemurira abandi? None se tugiye muri xhips gute kandi n’ibitogosheje byabuze? Ariko uzi ko hari hari postes zijyaho zidafite akazi gahagije?! Ubu umuntu yaricaye yumva agomba gutanga isoko ry’inyigo y’uruganda rwa chips i musanze? Kandi bababaza uko bahombeje leta bakarya indimi nk’uru rwose rurababaje rutaranatangira.
uru ruganda ruziye igihe rwose kuko h=umusaruro wibirayi washobora mu minsi itaha kuba mwishi ukabrura uko ubyazwa umusaruro, kuba uru ruganda rubonetse ni ibyo kwishimiira rwose
duteze imbere iby’iwacu maze abadusura banogerwe bizazamura ubukungu bwacu