Abaturage babiri bo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke buri wa kabiri bajya ku biro by’akarere basaba kwishyurwa ingurane ku bikorwa byabo byangijwe ubwo hakorwaga umuhanda n’umuyoboro w’amashanyarazi, mu 1976.
Itsinda ry’abantu 16 bari mu nzego zitandukanye za Leta mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa 22/10/2014 basuye umurenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke berekwa uburyo gahunda za Leta nk’Ubudehe na VUP zateje imbere abagenerwabikorwa kandi zigafasha abaturage kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Intara y’Amajyaruguru imaze gutera imbere mu nzego zitandukanye ariko cyane cyane mu mibereho myiza y’abaturage n’ibikorwaremezo aho mu myaka itanu gusa imirenge 84 yabonye ibigo nderabuzima muri 89 igize iyo ntara.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21/10/2014 imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi yakomeje. Uretse Manchester city yatunguwe mu makipe akomeye ikanganya na CSKA Moscou 2-2, andi makipe yatsinze ndetse amwe atsinda n’ibitego byinshi.
Umuryango w’Afurika y’unze ubumwe n’umuryango w’abibumbye byemeza ko inyeshyamba z’umutwe wa FDLR ziri mu burasirazuba bwa Kongo ntacyo zikora mu gushyira intwaro hasi no kwirinda ibitero bishobora kuzigabwaho.
Umunsi w’ibiribwa ku isi wizihijwe abanyarwanda basabwa uruhare rwabo mu kongera ubuso bw’imirima yuhirwa, mu rwego rwo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kijya giteza igihombo abahinzi kubera izuba ryinshi.
Abagize ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB) bizihije isabukuru y’imyaka 20 uwo muryango uvutse, bagaragaza ibikorwa bivuguruza abibwira ko kumugara ari ukubura ubushobozi kuko bafite ibikorwa bitanga akazi no ku badafite ubumuga.
Ministiri w’intebe, Anastase Murekezi, yamenyesheje Abacamanza n’Abashinjacyaha mu nkiko za gisirikare barahiye kuri uyu wa 22/10/2014, ko akazi bagiyemo gakomeye, kuko ngo bagomba kubahiriza ubutabera, ubusugire bw’igihugu n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buravuga ko amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni 103 zafashwe n’abantu byitwa ko batazwi, ubwo habagaho igikorwa cyo kwishyura abaturage bimuwe ahubatswe urugomero rwa Nyabarongo.
Abanyamuryango ba iCPAR (Institute of Certified Public accountants of Rwanda) n’abacungamari b’umwuga bavuye mu bihugu bigize umuryango w’afurika y’Iburasirazuba baraganira uburyo ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu icungamari byagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) gisanga kwita ku gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatwa ari kimwe mu bizihutisha gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gusana ibyangijwe, abakozi bafite ibidukikije mu nshingano na za komite z’ibidukikije ku nzego zitandukanye bakaba basabwa kongera (…)
Umuhuzabikorwa w’ikigo mbonezamubano mwiterambere cyo mu karere ka Muhanga (Bureau Social de Développement de Muhanga) Musonera Fréderic arashinjwa guhombya icyo kigo harimo no kugira uruhare mu gutangiza ikindi kigo kizajya kinyuzwamo inkunga zahabwaga Bureau Social.
Umusore witwa Baziruwunguka Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 32 utuye mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira ho mu karere ka Rutsiro ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, atangaza ko yaguze moto ndetse abona n’uruhushya rwo kuyitwara kubera korora intama.
Abacuruzi b’ifumbire ya Nkunganire bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko abahinzi batakiyigura kuko gahunda yo gutanga imbuto yo gutera ku buntu yahagaze.
Abacuruzi n’abandi bakorera mu mujyi wa Byumba wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko kutagira utuntu two gushyiramo imyanda (poubelle) bikurura umwanda mwinshi.
Mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana ho mu karere ka Rusizi, umwana w’imyaka 13 y’amavuko yaraye yitabye Imana arohamye mu mugezi wa Ruhwa.
Urubyiruko rwiga muri za kaminuza rwibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye y’urubyiruko mu gihugu, rurasaba inteko ishinga amategeko gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika imikoranire yari ifitanye na BBC ikanotsa igitutu inteko y’u Bwongereza igasaba iki gitangazamkuru gusaba imbabazi kubera filime iherutse gutambutsa.
Abaturage bakoze amaterasi mu mirenge ya Jenda na Karago yo mu karere ka Nyabihu, nyuma y’igihe kirenga umwaka, kuri uyu wa 21/10/2014 bishyuwe amafaranga asaga miliyoni 40 y’umwenda bari baberewemo.
Umuyobozi wa Rayon Sport FC yaraye atangaje ko gushaka umutoza mukuru w’ikipe w’umunyamahanga bigiye kwitonderwa, kuko uwo bari bamaze iminsi mu biganiro batarumvikana, ndetse umutoza wungirije ufite iyi kipe akaba arimo kwitwara neza mu mikino ibanza ya shampiyona.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buratangaza ko imirimo yo kuvugurura no kuzitira urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 rwa Mukamira byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 60.
Umugabo witwa Bizimana Enock n’umugore we Vumiriya Dancille ndetse n’umuhungu wabo Ntirushwamaboko Justin batuye mu mudugudu wa Kabanda mu kagari ka Kinunga mu murenge wa Nyabitekeri, bari mu maboko ya polisi bashinjwa urugomo no kuvogera iby’abandi bakabyangiza.
Kanyehene Patrick w’imyaka 79 utuye mu mudugudu wa Kagarama mu kagari ka Kigabiro mu murenge wa Nyabitekeri, yishimira ko afite abagore batandatu n’abana babarirwa hagati ya 30 na 60, kuko avuga ko umubare atawuzi neza.
Bwana Nkusi Deo niwe wagizwe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe akaba asimbuye Amb Kamali Karegesa Ignatius.
Nzabirinda Viateur na Ndamushimye Esdor batuye mu mudugudu wa Mata, akagari ka Murambi mu murenge wa Mata ho mu karere ka Nyaruguru, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Munini bacyekwaho gukubita Mugemana Claver w’imyaka 54 bikamuviramo urupfu.
Jerôme Hitayezu w’imyaka 31 utuye mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe niwe munyamahirwe wa tomboye imodoka ya mbere muri 12 zateguwe mu irushanwa rya Sharama na MTN.
Kuva tariki ya 17/10/2014 kugeza tariki ya 20/10/2014, mu karere ka Rutsiro haguye imvura nyinshi ivanzemo umuyaga yangije ibintu binyuranye.
Nyuma y’uko mu Rwanda bigaragariye ko hari ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, tariki 21/10/2014 mu karere ka Nyanza bakoze urugendo rutuje rwo kwamagana ihohoterwa mu ngo ndetse n’icuruzwa ry’abantu hasabwa ko buri wese yagira uruhare mu kurwanya ibyo byaha.
Ngarambe John w’imyaka 29 y’amavuko wari umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyamirama afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akekwaho gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 57 y’amavuko.
Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika “Global African Investment Summit”, yafashe umwanya wo guhura n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bamwakiranye ibyishimo n’urugwiro.
Umugabo witwa Evariste Mutangana arashinjwa icyaha cy’ubwicanyi aho akekwaho kwica uwitwa Alphonse Nsabimana nyuma yo kumuniga yarangiza akamutemagura mu ijosi akamuta mu muferege tariki ya 27/06/2014.
Gahunda yo guhuza ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro yatumye intara y’Iburasirazuba iva mu bibazo by’inzara n’amapfa byayiranze mu gihe cya shize none ubu igeze ku rwego rwo kugereranwa n’ikigega cy’igihugu.
Abakozi mu nzego bwite za Leta bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko biyemeje kuzatanga umusanzu urenga miriyoni 40 mu kigega agaciro development fund (AgDF) muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015.
Nsanzumuremyi Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko uvuga ko avuka mu Kagali ka Gitega, umurenge wa Cyanika, akarere ka Nyamagabe yasatswe akekwaho kwiba imyumbati polisi itungurwa no kubona anahinga urumogi mu nzu acumbitsemo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.
Mu gihe mu Karere ka Karongi ari ho hagaragaye igitoki kinini gipima ibiro muri 250, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi buhangayikishijwe na bamwe mu baturage bagitsimbaraye ku myumvire ya kera bagifite intoki bigoye gutandukanya n’amasaka.
Mu gitondo tariki ya 20/10/2014, indege nto itagira umupilote (drone) y’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (Monusco) yakoze impanuka mu gace ka Nyiragongo irashwanyagurika.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yijeje abayobozi b’akarere ka Rubavu gukora ubuvugizi ku kibazo cy’abaturage batuye mu mbago z’ikibuga cy’indege mu karere ka Rubavu basabwe kwimuka, ariko bakaba batarahabwa ingurane kuva muri 2007.
Abari abanyamuryango ba CT Muhanga baribaza uko bazabona amafaranga yabo bari barabikijemo nyuma y’uko ihombye igakinga imiryango.
Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana ho mu karere ka Rusizi bishe imvubu yari ivuye mu mugezi wa Ruhwa bahita bayibaga barayirya.
Nyuma yo kubona ko koperative Abakundana yo mu murenge wa Kamembe ikomeje gukorera mu gihombo abayobozi bayo bafashe icyemezo cyo kuyihagarika basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe ikoreramo kubafasha kumenya igitera icyo gihombo.
Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bari gukorera imirimo yabo mu Rwanda bafite gahunda yo gukora umushinga w’itegeko rimwe rizagenga amakoperative yose yo mu bihugu bigize aka karere.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza Abanyarwanda bari mu buhunzi gutaha mu gihugu cyabo, bamwe mu basigaranye imitungo y’abahunze bagira uruhare mu kubabuza gutaha babatera ubwoba kugira ngo bakomeze kwikubira imitungo yabo.
Nyuma y’umunsi wa 8 wa Shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza, ikipe ya Chelsea ikomeje kwesa umuhigo wo kudatsindwa aho kugeza ubu mu mikino imaze gukina yanganyije umwe gusa indi yose irayitsinda. Ni nyuma yo gutsinda Crystal Palace 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize.
Umuryango Rwanda Green Initiative wiyemeje kubungabunga ibidukikije no gushaka ibisubizo byiza ku ngaruka z’ihindagurika ry’ibihe mu Rwanda wifashishije cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL), Joseph Lititiyo avuga ko amahoro n’iterambere mu karere bigomba kuzuzanya kuko nta cyabaho ikindi kidahari.
Nyuma y’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, Kiyovu Sport niyo iza ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda FC Marine ibitego 2-0.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke bakoze akazi ko kubaka icumbi ry’abarimu ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Gatonde, barinubira ko bamaze igihe kirenga amezi atatu batarahabwa amafaranga bakoreye mu gihe bubakaga iri cumbi, ku buryo abenshi byabaviriyemo kubura ayo kwishyura ubwishingizi mu (…)
Abaturage bo mu karere ka Burera barasabwa kugirira icyizere Inteko y’Abunzi bakareka kujya mu nkiko kuko amagarama y’urubanza ari menshi ndetse no gushaka abababuranira (avocats) nabyo bikaba bihenze.
U Rwanda n’intara ya Rhineland Palatinate yo mu Budage biratangaza ko byifuza kwagura umubano wihariye bifitanye, kuko umaze kugeza ku mpande zombi inyungu zitandukanye z’ubutwererane n’ubukungu.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Musheli mu karere ka Nyagatare bavuga ko amatungo yabo cyane inka yibwa n’abantu bayagurisha ku bacuruzi b’inyama muri centre ya Matimba yegereye umurenge wa Musheli.