Nyagatare: Inka 109 zafatiwe mu mirima y’umuceri y’abaturage

Guhera kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, abantu 3 bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare nyuma y’uko inka zabo zifatiwe mu kibaya cy’Umugezi w’Umuvumba/ Icyanya cya 8 cyagenewe guhingwamo umuceri, mu kagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare.

Inka zafashwe ni 109, zikaba zarafashwe mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Mata 2015, ba nyirazo barashakishijwe barafatwa barafungwa nyuma yo gutanga amande angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 180.

Kuwa 11 Mata, aborozi bari bihanangirijwe kongera kuragira mu muceri.
Kuwa 11 Mata, aborozi bari bihanangirijwe kongera kuragira mu muceri.

Aba bafashwe nyuma y’uko ku itariki ya 11 Mata 2015 hari hafashwe abandi 11 na bo bazira kuragira muri iki kibaya.

Mu nama yari yamuhuje n’aborozi bo mu tugari twegereye iki kibaya, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yari yasabye aborozi korora inka nke zahagira mu nzuri bafite ndetse anavuga ko abazarenga kuri ibi bagasubira mu kibaya bazabihanirwa.

Bamwe mu borozi na bo banenga bikomeye aborozi bagenzi babo batubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.

Kumuyange Elias avuga ko nawe yari umwe mu baragiraga muri iki kibaya ariko yabicitseho. Asaba aborozi bagenzi be korora inka zikwiranye n’inzuri bafite aho guhangana n’ubuyobozi.

Agira ati "Inka twaragurishije, nabo nibabikore borore nke zikwiranye n’inzuri zabo kuko ibyo bakora ni ugusuzugura Leta. Hariya bahatubujije kera.”

Guverineri yai yakoranye inama n'aborozi abasaba kwirinda gusubiza inka mu muceri.
Guverineri yai yakoranye inama n’aborozi abasaba kwirinda gusubiza inka mu muceri.

Akenshi ngo igikurura aborozi kuragira muri iki kibaya ni ubwatsi buri mu butaka bungana na hegitari 300 zahawe kompanyi ya NAVR y’Abahinde ariko bukaba butahingwa.

Gusa ngo iyo inka zigezemo abashumba barasinzira inka zikajya no mu mirima y’umuceri.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha bukaba bwemeza ko ubu bwamaze gushyiraho abantu bazajya bagenzura ko inka zaje muri iki kibaya kugira ngo bakazifata ba nyirazo bacibwe amande kandi bafungwe baryozwe icyaha cyo koneshereza rubanda ku bushake.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka