Rutsiro: Umwarimu bamubonye yiyahuye bayoberwa icyabimuteye

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2015 umwarimu witwa Andre Kayigema w’imyaka 50 y’amavuko wigishaga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Rugarambiro riherereye mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro bamusanze mu itongo ry’aho yari atuye ariko ntibamenye icyabimuteye.

Hari mu masaha ya sa tatu za mugitondo ubwo umukobwa we Umutoni Josiane w’imyaka 15 yajyaga mu nsi y’urugo agiye kureba inkwi zihari asanga ise umubyara yimanitse mu giti cy’ipera amuzituye asanga yashizemo umwuka ,nibwo yagiye gutabaza umugore we ndetse n’abaturanyi basanga yarangije kwitaba Imana.

Umukuru w’akagali ka Teba yemeje aya makuru aho yagize ati” Nanjye n’ubwo ndi mushya mu kagali ariko amakuru yangezeho sa yine ku cyumweru bambwira ko umwalimu yiyahuye tujya kureba koko dusanga yapfuye bahita bamujyana kwa muganga ngo hamenyekane icyamwishe.”

Umuyobozi w’akagali akomeza avuga ko abaturanyi b’uyu nyakwigendera yari abanye neza nabo ariko ngo hagakekwa ko icyaba cymuteye kwiyahura ari uko ngo yanywereye amafaranga yose yagombaga gutanga ku banyeshuri yabura uko abigenza akiyahura kuko ngo umugore we yabiganirije abaturanyi.

Maurice nturanyi umuyobozi w’ishuri uwo mwarimu yigishagaho avuga ko yakoranaga umurava kandi agatanga umusaruro aho yigishaga icyongereza akaba yemeza ko yakundaga kunywa inzoga akaba nawe atabashije kumva neza icyamuteye kwiyahura.

Nyakwigendera yari amaze imyaka 27 mu burezi nk’uko umuyobozi w’ihuri yigishaga ho yabitangaje bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata 2015

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

kwiyahura byo urumva ko ari option z abarimu byo murumva ko hari ikibazo kunywa byo ntago byatuma yiyahura nikibazo gikomeye cya salary

bukasa yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ngurwo urudutegereje abandi se ntibanywa?

TUK yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

nii daimon kuko urumva ko yiyahuriye m itongo ryaho yari atuye.ikindi kubera inzoga buriya yananiwe kui control y ubwonko yumvako gupfa aribyo byaranngiza ibibazo ahita yirangiza.gusa buriya umugore abiziho kuko buriya abagore bagira byinshi bihererana

sandy yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

ikibazo buriya yasanze nubundi ntacyo yageraho kuko umwalimu ahembwa make kandi na avance sur salaire mu mwalumu sacco bayihagaritse kandi yakemuraga utubazo two mungo aravuga ati n’ubundi ntacyo maze kuba ndi mwalimu nkaba ntashobora kurihira umunyeshuri kandi nitwa ngo ndakora naho ubundi ikibazo gihari nikidakemuka benshu mu barimu bariyahura

Nigatu yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

ahaa,mu kuri birababaje cyane kko yafashe umwanzuro ugayitse kbs.imyaka ye ntacyo yamumariye ngo amenye kujera situation nk’iriya cyane ko bitashoboka ko aricyo kibazo gikomeye yari ahuye nacyo.police ikurikirane hazamenyekana indi mpamvu.Imana imwakire kdi abasigaye bihangane

james ensor yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Bayobozi b’igihugu,nimuhe umwarimu AGACIRO,ni gute umwarimu yigisha umwana gupfuna ikimwira ejo akaba MINISTER runaka mwarangiza mukamuhemba ariya.Niba dushaka ireme ry’uburezi muhembe umwarimu mukurikije ibiciro ku isoko naho ubundi ni dange!

Elie yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Mwagiye mu banza mu gasoma neza ntabwo yariyabuze amafaranga y ishuri ahubwo yarayafite arayanywera

eric yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

NTIYAPFUYE AHUBWO YAHUHUTSE KUKO NUBUNDI TWAPFUYE DUHAGAZE. NIBA YABITEWE KOKO NO KUBURA FRW Y’ISHURI Y’ABANA BE KANDI YIGISHA ABA BANDI NTIBIBABAJE? KUNYWA BYO N’ABANDI NTA WUTANYWA, BITERWA N’AYO BAKORAMO!

EVA yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka