Umukino wa Marines na Etincelles wongeye kwimurwa

Umukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe ya Marines na Etincelles kuri uyu wa gatatu ukabera i Rubavu ku kibuga cya Tam Tam, wamaze kwimurirwa ku wa kane taliki ya 30 Mata 2015 ukazakinirwa i Musanze.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda" Ferwafa" ryatangaje ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Etincelles na Marines kuri uyu wa gatatu tariki ya 29/04/2015, wimuriwe kuwa kane kuri Sitade Ubworoherane mu karere ka Musanze.

Iyi mpinduka yaje nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ribonye ibaruwa iturutse mu buyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwanditse busaba kwimurira ahandi uyu mukino kubera gahunda yo kwibuka abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, iteganyijwe mu murenge wa Gisenyi kuva ku tariki ya 29-30/04/2015.

Umukino wa Marines na Etincelles wagombaga kubera kuri iki kibuga cya Tam Tam aho aya makipe amaze iminsi akinira
Umukino wa Marines na Etincelles wagombaga kubera kuri iki kibuga cya Tam Tam aho aya makipe amaze iminsi akinira

Mu gihe umukino wa Marines na Etincelles wasubitswe, indi mikino y’ibirarane irakinwa uyu munsi.

Kuwa Gatatu

Gicumbi vs APR (Gicumbi, 15.30)
Rayon Sports vs Sunrise (Muhanga, 15.30)

Kuwa Kane

Marines vs Etincelles (Musanze, 15.30)

Muri iyi mikino y’ibirarane kandi abakinnyi bane nibo batari bukine imikino y’ibirarane y’icyiciro cya mbere iri bukinwe kuri uyu wa gatatu.

Mukunzi Yannick wo muri APR Fc ntari bukine na Gicumbi Fc
Mukunzi Yannick wo muri APR Fc ntari bukine na Gicumbi Fc

Abo bakinnyi ni ;

Mukunzi Yannick (APR)
Rucogoza Aimable (Gicumbi)
Youssa Bertrand (Etincelles)
Nahimana Isiyaka (Etincelles

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka