Ngoma: Batanu barimo n’umusaza w’imyaka 65 bafatiwe mu cyuho barobesha supernet
Batanu barimo n’umusaza w’imyaka 65 bo mu Kagali ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi ho mu Karere ka Ngoma,bafatiwe mu cyuho barobesha ibikoresho bitemewe byangiza amafi mu kiyaga cya Mugesera na Birira.
Abafashwe bafashwe nijoro ku bufatanye n’abapolisi ba koperative z’abarobyi zemewe zikorera mu murenge wa Rukumberi.
Inzitiramubu(Supernet )bafatanwe barobesha ntiyemewe kurobeshwa amafi kuko ngo iyangiriza igafata akiri mato bikaba byatuma amafi ashira mu kiyaga kubera kuyangiriza.

Aba bagabo barimo n’umusaza bakimara gufatwa bajyanwe kuri police basabye imbabazi bemera icyaha ndetse barahira rwose kutazongera kurobesha inzitiramubu,nibaramuka barekuwe.
Nubwo bemera icyaha ariko hari bamwe muri bo bavuga ko babitewe n’inzara ngo kuko imyaka bahinze itarera bityo bakaba bagirango barobe amafi bagurisha bakabona amafaraga yo guhaha ibyo kurya.
Umwe muri bo yagize ati”Rwose nkanjye ni inzara yabinteye kuko ibyo nahinze ntibirera.Narebye rero aho kujya kwiba mpitamo kujya kuroba ariko ndasaba imbabazi rwose mumbabariye zinazongera ahubwo najya mfata abaje kubikora.”

Umuyobozi w’umurenge wa Rukumbeli,aho aba bantu bafatiwe,hanyurwimfura Egide,avuga ko atari ubwambere bafata ba rushimusi bangiriza amafi barobesha imitego itemewe gusa ngo hakwiye ubuvugizi kugirango itegeko rivugururwe kuko usanga ibihano bahabwa bidatuma abandi batinya kongera.
Yagize ati”Akenshi usanga bitwikira ijoro bakajya kuroba bangiriza amafi kubera imitego baba bafite ifata amafi atarakura. Usanga akenshi ari ababa batuye hafi y’ibiyaga.Iyo bafashwe tubashyikiriza police gusa usanga akenshi bacibwa amande gusa bakarekurwa tukaba dusaba ko ibihano byakongerwa bakajya bahanwa ku buryo ntawundi wabisubira.”
Imitego itemewe itemewe usanga akenshi bakoresha inzitiramubu,kubera ziba zifite utwenge duto cyane igihe bazirobesheje ugasanga zifata udufi twutwana ,ibintu ngo usanga byangiriza amafi cyane kuburyo byatuma ashira no mu kiyaga bidahagaritswe.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|