Kayonza: Biogaz zitagikora zaciye intege abaturage

Ubwitabire mu gukoresha Biogaz mu Karere ka Kayonza bugenda busubira inyuma bitewe n’uko zimwe muri Biogaz abaturage bubakiwe zitagikora, bigaca intege abandi baturage bifuza kuzubakirwa.

Umushinga wa Biogaz ni umwe mu yari yitezweho guteza imbere abaturage muri ako karere kuko uretse guhangana n’iyangirika ry’ibidukikije kubera ibicanwa, wari unitezweho kunganira ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu bice by’icyaro.

Umukuru w’Umudugudu wa Karambi Centre mu Murenge wa Murundi, Ntaganzwa Kamamia John avuga ko abafite izo biogaz zitagikora baca intege bagenzi ba bo kuko na bo ngo batarabona akamaro ka zo.

Abaturage b'i Kayonza ngo bagenda bacika intege mu kwitabira gukoresha Biogaz.
Abaturage b’i Kayonza ngo bagenda bacika intege mu kwitabira gukoresha Biogaz.

Kimwe mu bituma izo biogaz zitagikora ngo harimo kuba bamwe mu bazikorewe batubahiriza amabwiriza y’uburyo zikwiye gukoreshwa, cyane cyane ibijyanye no kubahiriza igipimo cy’amazi bakwiye gukoresha bavanga amase basuka mu bigega by’izo biogaz.

Umuntu ufite biogaz ngo asabwa gusuka amabase abiri y’amase mu kigega cya yo kandi akayavangisha amabase abiri y’amazi, ariko ikibazo cy’amazi gikunze kugaragara mu Karere ka Kayonza ngo gituma hari abakoresha amazi make, hakaba n’abakoresha amazi arimo isabune kandi bitemewe kuyakoresha muri biogaz.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John yemeza ko hari biogaz zitagikora, akavuga ko kuba zarapfuye ntizikorwe byatewe n’uko abatekinisiye bagombaga gukurikirana uwo mushinga bari bake ku buryo bitoroha ko baboneka ahabaye ikibazo hose.

Ikibazo cy'ubwitabire bwa Biogaz busubira inyuma cyaganiriweho mu nama ya komite mpuzabikorwa y'Akarere ka Kayonza yateranye ku wa 24 Mata 2015.
Ikibazo cy’ubwitabire bwa Biogaz busubira inyuma cyaganiriweho mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Kayonza yateranye ku wa 24 Mata 2015.

Gusa ngo ku bufatanye na minisiteri y’ibikorwaremezo hari abandi batekinisiye bagenda bahugurwa ku bijyanye no gukora biogaz, nibamara kuba benshi icyo kibazo ngo ntikizongera kubaho.

Mu mwaka wa 2015 mu Karere ka Kayonza hamaze kubakwa biogaz 16 ziyongera ku zindi 193 zari zarubatswe kuva mu mwaka wa 2008 ubwo umushinga wa Biogaz watangiraga.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ntitwabashije kubona imibare y’izitagikora zose mu karere, ariko umukozi ubishinzwe atangaza ko imibare yo mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize yagaragazaga ko izigera ku 53 ari zo zitagikora.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka