Ibijumba by’umuhondo ni kimwe mu byihutirwa byakemura ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda

Abashakashatsi ku bijumba by’umuhondo bo mu ihuriro mpuzamahanga ryitwa SPHI (Sweetpotato for Profit and Health Initiative) baturutse mu bihugu 11 by’Afurika; bagaragarije u Rwanda uburyo rwafasha abaturage guteza imbere icyo gihingwa kivugwaho kwera cyane kandi vuba, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuba ingirakamaro ku buzima bw’umuntu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko abo bashakashatsi bateraniye i Kigali kuva tariki 28-29 Mata 2015, bazasigira ubunararibonye abanyarwanda, kugira ngo gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi ibashe kugerwaho mu buryo bwa vuba kandi burambye.

Bamwe mu bagize SPHI bari mu nama i Kigali.
Bamwe mu bagize SPHI bari mu nama i Kigali.

Umuyobozi wa RAB, Dr Jean Jacques Muhinda yatangarije abanyamakuru ko mu myaka itatu iri imbere imbuto y’ibijumba by’umuhondo izaba yagejejwe ku miryango y’abanyarwanda igera kuri miliyoni imwe, mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ibura ry’ibiribwa cyangwa gufungura nabi.

Yagize ati “Dufite intego y’uko ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri, byaba ibishyimbo bya mushingiriro bikungahaye ku butare, byaba ibijumba by’umuhondo bifite Vitamini A nyinshi; byazaba bihingwa n’ingo zirenga miliyoni imwe mu gihe kitarenze imyaka itatu”.

Ibi bijumba bikize kuri Vitamini A binabyazwa ibindi biribwa nk'ibisuguti, amandazi, Keke n'ibindi.
Ibi bijumba bikize kuri Vitamini A binabyazwa ibindi biribwa nk’ibisuguti, amandazi, Keke n’ibindi.

Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko Vitamini A ifitwe n’ibiribwa birimo ibijumba by’umuhondo ifasha umuntu gukura, ikamwongerera ubudahangwa mu mubiri, igatuma habaho kororoka ndetse ikanafasha mu kubona neza.

Umuryango wa SPHI ufite intego y’uko mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, wazaba wakwirakwije ibijumba by’umuhondo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ku buryo byazaba bihingwa n’ingo zirenga miliyoni 10.

Umukozi w’Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ibijumba, Dr Sam Namanda wo muri Uganda, yagaragaje uburyo ibijumba ari ibiribwa byifashishwa mu gihe ibindi bitarera, ndetse byo bikaba bishobora no guhangana n’igihe habaye amapfa mu gihugu.

Ibi bijumba ngo byafasha mu guhangana n'imirire mibi kandi ngo bitanga umusaruro mwinshi.
Ibi bijumba ngo byafasha mu guhangana n’imirire mibi kandi ngo bitanga umusaruro mwinshi.

RAB yo inishimira ko ibi bijumba by’imihondo bitunganywa mu nganda bikavamo ibindi biribwa bitandukanye; kandi ngo birera cyane kuko hegitare imwe ivamo umusaruro ubarirwa hagati ya toni 20 na 30, mu gihe ibisanzwe bihingwa n’abaturage bitarenza toni 10 kuri hegitare.

Inama ibera i Kigali ihuriwemo n’impuguke mu guteza imbere igihingwa cy’ibijumba, zituruka mu Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Mozambique, Malawi, Nigeria, Ethiopia, Ghana, Burkina Faso na Zambia.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndishimye ku bwicyo gihingwa kibijumba byimihondo, none ko ndi nyanza mu murenge wa ntyazo nakurahe iyo mbuto ubumenyi bwibindi bivamo bwo nabwigira he? ok umunsi mwiza.

simeon yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka