Nyamasheke: Abakongomani batawe muri yombi barobesha kaningini mu mazi y’u Rwanda

Abarobyi 11 bo muri Kongo Kinshasa, bamaze gutabwa muri yombi n’abashinzwe kurinda Ikiyaga cya Kivu (gardes peches) ku mugoraba wo kuri uyu wa 28 Mata 2015 babashyikiriza abashinzwe umutekano ubwo babasangaga mu mazi y’ u Rwanda barobesha indobani zitemewe zo mu bwoko bwa kaningini.

Aba baturage bavuga ko kuba baroberaga mu Rwanda ari uko amazi y’iwabo ari make kandi bayaroberamo ari benshi bityo bakisanga bageze no mu mazi yo mu Rwanda, gusa bakavuga ko babikoze ku nshuro ya nyuma ko batazongera kuvogera amazi y ‘u Rwanda.

Munyakazi, umwe mu bakongomani wafashwe, avuga ko kubera inzara bakomeza kuroba bareba ko hari icyo baronka ngo babashe kwibeshaho, bagashiduka bageze mu mazi y’u Rwanda bityo abashinzwe kurinda amazi bakabafata.

Akomeza avuga ko aramutse ababariwe agasubira iwabo atazongera gutinyuka kwinjira mu mazi y’u Rwanda.

Agira ati “muri kongo turoba turi benshi kandi mu mazi make, hari ubwo rero mu gushaka icyo kurya tugumya gushakisha tukagera no mu mazi y’u Rwanda ariko kuri iyi nshuro mbabariwe ngataha sinazongera kuvogera mu Rwanda”.

Umuyobozi w’amashyirahamwe y’abarobyi mu Karere ka Nyamasheke, Ndahayo Eliezer, avuga ko uyu muco w’abakongomani wo kuza kurobera mu mazi aho ikiyaga gicunzwe neza ugomba gucika ndetse n’iyo mitego itemewe igakoreshwa iwabo ariko ntikandagire mu Rwanda.

Ndahayo akomeza avuga kobazakomeza guta muri yombi nta mbabazi abantu bose bavogera amazi y’u Rwanda, asaba abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye mu kubamenyesha aho ibikorwa nk’ibyo biri kubera.

Agira ati “Ntituzihanganira na rimwe umuntu uzongera kuvogera amazi yacu acunzwe neza, noneho akaza akoresha imiraga itemewe itwicira isambaza. Turashima ubufatanye dufitanye n’abaturage batumenyesha aho abakora ibyo bari kandi ndabasaba ko byakomeza”.

Nubwo hagenda haba inama nyinshi ndetse hagafatwa benshi mu baba bavogereye amazi y’ikindi gihugu cyane cyane abakongomani, bigaragara ko bitoroshye gucika cyane ko abaturage begereye inkombe z’Ikiyaga cya Kivu haba mu Rwanda no muri Kongo batunzwe ahanini no kuroba, bityo bagashakira ahashoboka n’ahadashoboka ngo babashe kwica isari.

Twagerageje kuvugana na Polisi y’u Rwanda kugira ngo twumve icyo iteganya kuri abo bakongamani kugeza ubu bafungiye mu Rwanda kubera kuvogera Ikivu ku ruhande rw’u Rwanda ariko ntibiradukundira.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nta tegeko rihana kaningini tugira mu rwanda. iryari rihari Code penal nshya yavanyeho izo ngingo. gusa bakoze icyaha cyo kuvogera u Rwanda

joe yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

nta tegeko rihana kaningini tugira mu rwanda. iryari rihari Code penal nshya yavanyeho izo ngingo. gusa bakoze icyaha cyo kuvogera u Rwanda

joe yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka