Ruhango: Abana b’abanyeshuri 12 bari kwa muganga kubera kuribwa n’imbwa
Guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015, mu tugari tubiri twa Musamo na Rwoga mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, ngo abantu 12 bamaze kuribwa n’imbwa mu buryo budasanzwe.
Abariwe n’imbwa biganjemo abana n’abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 5 na 15, bamwe bakaba bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kigoma, abandi bakaba batwawe ku Bitaro bya Gitwe.

Imbwa bashoboye kumenya yariye aba bantu n’iy’uwitwa Munyaneza Jackson, gusa ngo hari n’indi batari bamenya nyirayo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nsanzimana Jean Paul, avuga ko, nubwo hamaze kumenyakana abantu 12 gusa, ngo uyu mubare ushobora kuza kurenga kuko izi mbwa nta n’imwe iricwa.

Icyakora, uyu muyobozi akavuga ko ubu bamaze gushyiraho itsinda ririmo DASSO rishakisha izi mbwa zikicwa, ndetse bakaba banatanze ubutumwa mu baturage kugira ngo babe maso, kuko izi mbwa zishobora kuba zasaze.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
zicwe kandi banyirazo bajye bazikingiza!
izo mbwa nizihigwe zicwe kandi n’izindi ziba mu ngo zikingirwe ibisazi pe!
izombwamuzice