Nyaruguru: Abagore barasabwa gutinyuka ubucuruzi

Bamwe mu bacuruzi b’abagore bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko umugore wumva afite ibitekerezo byo gucuruza adakwiye kubitinya, kuko abagore nabo bashobora gukora ubucuruzi kandi bukagenda neza.

Aba bacuruzi bavuga ko hirya no hino, cyane cyane mu cyaro, usanga abagore batinya kugana amabanki ngo bake inguzanyo, batinya ko bashobora kuzijyana mu bucuruzi bugahomba.

Hari kandi ngo n’abagira igitekerezo cyo kugana amabanki ariko bagatinya gukora ku mitungo basangiye n’abo bashakanye ngo batange ingwate, bavuga ko ingwate ari iy’umugabo nta mugore watanga umutungo w’urugo ho ingwate.

Hategekimana avuga ko n'abagabo bakwiye kwigishwa ko umutungo bawusangiye n'abo bashakanye.
Hategekimana avuga ko n’abagabo bakwiye kwigishwa ko umutungo bawusangiye n’abo bashakanye.

Hategekimana Patricie ukora ubucuruzi bw’akabari mu Murenge wa Ruheru, avuga ko we n’ubwo nta mugabo afite yiyemeje gucuruza, kandi ko yabifashijwemo no kwaka inguzanyo muri banki.

Hategekimana avuga ko aho igihugu kigeze gitera imbere abagore nabo bahawe umwanya wo kwiteza imbere, ku buryo umugore wese wumva afite igitekerezo cy’umushinga w’ubucuruzi adakwiye gutinya kugana banki kugira ngo awushyire mu bikorwa.

Ati “Ubu ibintu bimeze neza nta kibazo, umugore arajya muri banki bakamuguriza akaza agacuruza agatera imbere nk’abagabo, ndetse akanabasumba”.

Hategekimana ariko avuga ko n’ubwo hakenewe ubukangurambaga ku bagore bagitinya kugana amabanki, ngo hakenewe no kwigishwa ku bagabo bo mu cyaro nabo bacyumva ko umutungo w’urugo wose ari uw’umugabo, bityo bakabuza abagore babo gushyira mu bikorwa imishinga baba batekereje.

Niyitegeka avuga ko kwigisha abagore kwitinyuka bikomeza.
Niyitegeka avuga ko kwigisha abagore kwitinyuka bikomeza.

Ati “Umugabo nk’uwo wumva ko umutungo wose ari uwe nawe akwiye kugirwa inama, akumva ko igihe umugore amubwiye ko ashaka gusaba inguzanyo amureka agatanga ingwate mu mutungo w’urugo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Fabien Niyitegeka, avuga ko binyuze mu bagore babashije gutera intambwe bakikorera, ndetse n’abajyanama b’ubucuruzi bari hirya no hino mu mirenge abagore bazakomeza kwigishwa, ariko kandi bakigishirizwa rimwe n’abagabo babo ku buryo ngo imyumvire izahinduka.

Urubyiruko n’abagore ubu bashyiriweho ikigega cy’ingwate (BDF) gishinzwe kunganira ingwate ku mishinga yabo, bakaba bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka