Gisagara: Bamusanze iwe yapfuye bigaragara ko yishwe aciwe ijosi

Umugore witwa upfuyisoni Therèse w’imyaka 52, wari utuye mu Mudugudu wa Cyanamo, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, bamusanze yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015 bigaragara ko yishwe atemwe ijosi.

Nyakwigendera Upfuyisoni asize abana 3 bari hagati y’imyaka 14 na 21. Abana bavuga ko yasohotse mu ijoro agiye kwihagarika agasanga bamuteze ni uko bakamwica.

Gusa ngo ntibabashije kubona uwamwishe, kuko bamugezeho basanga ari wenyine yarangije gupfa batabaza umuturanyi wabo Nkusi Ignace waje akamushyira mu nzu akabona kujya gutabaza ubuyobozi.

Nk’uko uyu muturanyi we Nkusi ndetse n’ubuyobozi bw’akagari bubivuga, uyu mugore ngo nta banzi yari afite cyangwa abo bagiranaga ibibazo muri aka gace, uretse umugabo witwa Elias Twagirumuremyi wahoraga amushinja amarozi akanavuga ko azamwica. Uyu Twagirumuremyi ukekwa yafashwe ari mu maboko ya polisi.

Nkusi asobanura amakimbirane yabaga hagati y’aba baturanyi yagize ati “Twagirumuremyi yahoraga avuga ko Upfuyisoni ari umurozi, akanavuga ko azamwica kubera kuroga kwe, ariko ntitwakekaga ko yabikora koko.”

Nyamara abaturanyi ba Upfuyisoni bavuga ko nta muntu bazi yaroze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Claude Kabalisa, avuga ko ubu bwicanyi bwabatunguye kuko mu Murenge wa Muganza butahabaga,dore ko ngo kuva yatangira kuhayobora mu mwaka wa 2013 nta wundi muntu wigeze ahicirwa.

Agira ati “Ubusanzwe uyu murenge nta bwicanyi bwajyaga buhaba, byadutunguye ariko ubu hagiye gufatwa ingamba kugiran go ubwicanyi nk’ubu bujye bukumirwa mbere y’uko buba.”

Kabalisa avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage kugira ngo ahari amakimbirane hamenyekane, akaboneraho gusaba abaturage kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano, gutangira amakuru ku gihe habaye hari ahumvikanye ikibazo.

Elias Twagirumuremyi ukekwaho kwica Upfuyisoni, naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo cya burundu ku muntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yagambiriye.

Twagerageje kuvugana na Polisi kugira ngo itubwire niba mu iperereza ryayo hari yaba yashoboye kumenya ku cyateye ubwo bwicanyi ariko ntibyadukundira.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka