Bugesera: Amatungo y’Abarundi bahunga arimo gushyirwa mu kato ngo abanze akingirwe
Mu gihe bamwe mu mpunzi z’Abarundi zinjirira mu Karere ka Bugesera zizana n’ibintu bike zishoboye harimo n’amatungo, Akarere ka Bugesera karimo kuyashyira mu kato kugira ngo hataba harimo arwaye akanduza ayo ahasanze.
Kugeza ubu amatungo 310 arimo inka 284 n’ihene 26 ngo ni yo amaze kuhera mu Bugesera azanywe n’impunzi z’Abarundi zimo guhunga kubera umutekano muke uterwa n’Imbonerakuru (Urubyiruko rw’Ishata riri ku butegetsi rya CDD-FDD).

Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe Ubworozi, Kayitankore Leonidas, avuga ko ayo matungo bayashyira mu kata bakaba n’urwuri rwihariye kugira ngo babanze kuyakingira.
Yagize ati “ Ayo matungo twihutiye kuyashyira ahantu hamwe, ubu twabahaye urwuri ahitwa Kibugabuga na Ngeruka. Ikindi twihutiye kuyashyira mu kato kugirango tubanze kuyakingire kugira ngo n’iyo yaba arwaye atanduza ayo asanze hano mu gihugu”.
Kayitankore avuga ko ibyo babifashijwemo n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), aho itanga inkingo ndetse n’ibindi bikoresho bikenewe.
Abahunga akenshi barimo guca ku Cyambu cya Munzenze kiri mu Murenge wa Kamabuye ndetse bagakoresha n’icyambu cya Gasenyi kiri mu Murenge wa Rweru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar, avuga ko iyo hari umuturage ubashije kwambukana amatungo ye bahita bamwereka aho ayacisha maze akagera aho andi yashyizwe mu kato kugira ngo akingirwe atarahura n’asanzwe yororewe mu Murenge wa Kamabuye kugira ngo hataba harimo arwaye akayanduza.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|