Ngororero: Umugore arakekwaho guca umugabo we igitsina

Kuri sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero hafungiye umugore witwa Niyonshuti Grâce ufite imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Nyakarambi, Akagari ka Kabarondo mu Murenge wa Bwira ho mu Karere ka Ngororero, ukekwaho guca igitsina cy’umugabo we witwa Hakizimana Vincent ufite imyaka 27 akoresheje urwembe.

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango avuga ko Niyonshuti n’umugabo we bari bavuye kugurisha isambu bagahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 950. Nyuma yo kugurisha ngo bagiye mu kabari baranywa kugeza mu ma saa saba z’ijoro maze bataha umugabo yasinze cyane.

Mu gitondo cyo ku wa 27 Mata 2015 ngo nibwo Niyonshuti yafashe amafaranga yose bari basigaje anakata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe maze ahita atoroka.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakarambi avuga ko bari bamaze iminsi batabana umugore yarataye umugabo ariko baza kwiyunga kubera kugurisha isambu yabo.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira asaba abaturage kwihutira gutanga amakuru agamije gukumira icyaha hakiri kare, kuko avuga ko Niyonshuti na Hakizimana bari basanzwe batabana neza kandi abaturage babifitiye amakuru.

Uyu mugore ari mu maboko ya polisi mu gihe umugabo we arimo kuvurirwa mu bitaro bya Muhororo.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 6 )

Bamuhane bihanikiriye kabisa.jye igihano namusabira nicyo kuva kumyaka icumi n’itanu gusubiza hejuru.ikibabaje nuko muri ngororero ntamategeko abayo.uti gute?abantu babiri bararwanye umwe baramufunga amaramo deux semaine.kandi ariwe wababaye,kandi nabwo avamo atanze ibihumbi ijana na makumyabiri ra ngo nukugabanya uburemere bw’icyaha da.

RUGERINYANGE yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

Ni Ngororero Koko Ubwose Bagikuyeho Kigwahasi Ntibyoroshye.

PETER yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Mbega ishyano rega n’iminsi yanyuma bavandimwe

Jacky yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Mbega ishyano rega n’iminsi yanyuma bavandimwe

Jacky yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Nakatirwe urumukwiye

jozue yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Uwomugore nakatirwe urumukwiye.ntazababarirwe.murakoze

jozue yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka