Abagore n’abakobwa bakuze bakora umwuga w’uburaya mu mijyi ya Ngororero na Kabaya mu karere ka Ngororero bavugwaho gucuruza abana b’abakobwa bakiri bato babakoresha umurimo w’ubusambanyi.
Abaturage bo mu Kagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga bahana imbibi n’umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baratangaza ko bafite ikibazo cyo kwangirizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umugore w’imyaka 21 y’amavuko witwa Iribagiza Cléméntine, utuye mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, ari mu maboko ya polisi nyuma yo gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 ngo afungure umugabo we ukurikiranweho gutera umuntu icyuma (…)
Isuzumamikorere ryakozwe n’akarere ka Nyaruguru muri uku kwezi kw’imiyoborere riragaragaza ko inama njyanama z’utugari tugize aka karere zisa n’izidakora kuko zitajya ziterana mu tugari hafi ya twose.
Mu gihe ku rwego rw’umudugudu mu Rwanda habarirwa abayobozi bagera muri mirongo ine (ubaze abayobozi mu nzego zose) kubera gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, asanga byagombye kuba igisubizo ku bibazo by’abaturage mu mibanire no mu (…)
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira abashoramari mpuzamahanga kuza mu Rwanda kuko ngo uhashoye imari aba yizeye ko amafaranga ye abungwabungwa mu gihugu kirimo umutekano usesuye.
Abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere (Joint Action Development Forum/JADF), bari gushaka ibisubizo ku makimbirane arangwa mu baturage akunze no kuvamo kwicana yagaragajwe mu kwezi kw’imiyoborere, ahanini ashingiye ku butaka.
Ubuyobozi bwa Union Wood Manufacturing and Supply LTD bwakoraga imirimo ijyanye n’ububaji mu karere ka Ruhango, buravuga ko bugiye kujyana mu nkiko ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango nyuma y’uko busenye inyubako zayo.
Frank Joe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA) wari washyizwe ku rutonde rw’abashobora gusezererwa mu gihe yaba adatowe n’umubare munini w’abanyarwanda yabashije gukomeza, maze umugandekazi Esther, umunyakenya Sabina na Lilian wo muri Nigeria barasezererwa.
Ababyeyi bibumbiye mu “Urumuri women Club” mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) bari mu bukangurambaga mu mashuri y’abakobwa bo mu ntara y’iburasirazuba babashishikariza kwirinda virusi itera SIDA no kwirinda inda zitateguwe.
Nyuma y’aho hashyiriwe gahunda y’uburezi budaheza, abanyeshuri bafite ubumuga barishimira intambwe abo bigana bamaze gutera ugereranyije na mbere, aho babafataga nk’abadafite agaciro ariko ubu bikaba byahindutse.
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe arasaba abikorera bo mu mujyi wa Kigali gukora cyane bakazamura ubukungu bw’u Rwanda kugira ngo ruzagere ku rwego rw’ibihugu byakataje mu iterambere.
Korari Abatambyi yo mu mudugudu wa Rurenge ya mbere muri paruwasi ya Rukomo mu itorero Pantekote, yashyize ahagaragara umuzingo (album) w’indirimbo zayo za mbere zaririmbiwe Imana yitwa “Umukiranutsi”.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yanenze intara y’Uburengerazuba kuba ikiri inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, aho akarere gafite abaturage benshi bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kari ku kigero 61%.
Bamwe mu bavuka ndetse n’abize mu kigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara (Home de la vierge des Pauvres) kiri mu karere ka Nyanza, tariki 18/10/2014 barahuye barasabana bwa mbere mu mateka yabo banasura abana barererwa muri iki kigo.
Abanyamabanga nshingwabikorwa batatu bahize abandi mu kwesa imihigo mu karere ka Gicumbi bashimiwe kuko ngo bafashije ako karere kuva ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 ubu kakaba karaje ku mwanya wa 14.
Isenga rya Nyemana riri mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda, ho mu karere ka Kamonyi; niho abakobwa bo muri aka gace bajyaga kwigira kuboha, ndetse abakuze bagahabwa inama zo kwita ku rugo.
Nyuma y’aho leta ifatiye icyemezo cyo kugabanya ikoreshwa ry’amashyamba mu gutwika amatafari maze hakajya hifashishwa gasenyi, amwe mu makoperative afite amatanura avuga ko bihendutse kandi bitanga amatafari meza.
Mu ivugururwa ry’inzego z’imirimo ya Leta ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Nzeri 2014, imwe mu mirimo yaravuguruwe yongererwa imbaraga ndetse n’inshingano, hagira imwe ikurwaho kuko itagikenewe mu bigo bimwe na bimwe, ndetse hagira n’indi mirimo mishya ishyirwaho.
Umukecuru witwa Nyiraminani Marie uri mu kigero cy’imyaka 65 yatahutse mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 /10/214 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko yaje atorotse umugabo we kuko yari yaramubujije gutaha.
Umugabo witwa Daniel Ntibarihuga wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, kuwa 17/10/2014 yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.
Umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero ugaragaramo ubuharike butuma havuka abana benshi kandi mu ngo zifite amikoro make.
Bamwe mu baturage bari batuye mu manegeka ubu mu murenge wa Nyarusange, barimuwe batuzwa mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Ngaru aho bavuga ko ubuzima bwabo bumeze neza.
Inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge ziva mw’ishyamba rya Nyungwe zonera abaturage batuye umurenge wa Kitabi bigatuma batagira icyo babasha gusarura mu mirima yabo bikagira n’ingaruka mu kwishyurira mituweli no mu mibereho yo mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Umusore witwa Habumuremyi prosper wo mu murenge wa Kabaya yegukanye umwanya wa “rwiyemezamirimo w’urubyiruko” mu mwaka wa 2013-2014, kubera umushinga w’ubworozi bw’inkoko zitera amagi akorera mu mujyi wa Kabaya.
Umwe mu Banyarwanda babiri bitabiriye amarushanwa ya Big Brother Africa, Frank Joe, yashyizwe mu bantu umunani bafite amahirwe macye yo gukomeza muri aya marushanwa mugihe adatowe n’umubare munini w’Abanyarwanda.
Muri iki gihe cyahariwe imiyoborere myiza, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon n’intumwa yari ayoboye basuye umurenge wa Muhanda, abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza niba hari ibibazo bibaraza ishinga habura n’umwe, ubwo babasuraga kuri uyu wa kuwa gatanu tariki ya 17/10/2014.
Bamwe mubahinzi batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, by’umwihariko abatuye mu tugari twa Sereri na Gasiza, bararira ayo kwarika bitewe n’imvura yaguye kuwa kane tariki 16/10/2014 ikabangiririza imyaka bari barahinze kuri hegitari zirenga eshanu.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), burasaba abahinzi b’imyumbati kutihutira gukoresha imbuto y’imyumbati bazanirwa na ba rwiyemezamirimo, nyuma y’aho muri aka karere hagaragariye indwara y’imyumbati yishwe Kabore.
Umugore witwa Twizerimana Agnesw’imyaka 27 utuye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, amaze imyaka itanu yarabuze umugabo bashakanye none arasaba koroherezwa kubona ubutane kugira ngo yishakire undi.
Abajyanama b’ubucuruzi bo mu karere ka Kayonza bemeza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze mu mahugurwa kuri gahunda ya “Kora Wigire” bungutse ubumenyi buzabafasha gukorera ababagana imishinga myiza ku buryo nta banki izajya ipfa kuyanga.
Abatuye akarere ka Gisagara ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere baratangaza ko kuva aho abunzi batangiriye gukora, ubuzima bwabo bugenda buhinduka, amakimbirane akaba make, no gusiragira mu buyobozi bikagabanuka abantu bakoresha umwanya wabo biteza imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke butangaza ko bugiye kujya bugira gahunda yihariye ku biganiro bya “Ndi Umunyarwanda”, kugira ngo Ubunyarwanda burusheho gushimangirwa mu barutuye kurusha uko bajya bibona mundorerwa y’amoko n’ubwo bidakunze kuhagaragara.
Ndereyimana Joseph wo mu Murenge wa Cyungo, akarere ka Rulindo, yishe umugore n’umwana we w’imyaka itanu, arangije anakomeretsa bikomeye abandi bana batanu umwe muri bo nawe nyuma aza gupfa.
Mu murenge wa Gatare hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihingwa ry’icyayi, igikorwa kije mu kunganira no gutera ingabo mu bitugu abahinzi bicyayi, nyuma y’uko byagaragaye ko umusaruro w’icyayi uteri wifashe neza mu mezi yashize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye uruhare rw’Abunzi mu guteza imbere umuco w’amahoro wo gukemura amakimbirane aba hagati y’abaturage aboneraho gusabye inzego z’ibanze kutivanga mu mikorere yabo, nk’uko basanzwe babyinubira.
Polisi y’igihugu yatangaje ko umupolisi warashe umusore ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali yabikoze yirwanaho ubwo uwo musore yari amubangamiye mu gikorwa cyo kubabuza gucururiza mu kavuyo.
Umufaransa Hugues Nouvellet, ushinzwe tekiniki mu iterambere ridaheza kandi rigera kuri bose ku cyicaro cy’umuryango Handicap International, avuga ko abafite intege nkeya n’abafite ubumuga bakwiye gukanguka bakitabira kubyaza amahirwe batangiye kubona kugira ngo batere imbere.
Nyuma y’uko komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imali n’umutungo bya Leta (PAC), tariki 16/10/2014, itumije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ikabunenga amakosa mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiliza Jeanne nawe (…)
Bamwe mu batuye umurenge wa Bwira mu karere ka Ngororero bavuga ko kuba ubutaka bwabo butera hamwe n’ubwigunge babamo bwo kutagira umuhanda n’amashanyarazi ngo bituma babayeho nabi ndetse abenshi ngo bari mu bukene bukabije.
Abagize koperative “Cyabayaga Fishing” ikorera ubworozi bw’amafi mu kiyaga gihangano cya Cyabayaga, barasaba ubufasha bwo gukura amarebe muri iki kiyaga kuko ababuza umusaruro.
Umuryango w’Abibumbye (UN) uratangaza ko uburyo u Rwanda rukoresha buri munsi mu gucyemura ibibazo no gutera imbere butera ishema ibindi bihugu bya Afurika kandi bukaba urugero rwiza Afurika ikwiye kugenderaho.
Nk’uko Kigali today yakomeje kubageza ho ibintu binyuranye byangijwe n’imvura yaguye hirya no hino mu gihugu tariki ya 15/10/2014, mu karere ka Gicumbi naho yasenye amazu y’abaturage agera muri 22.
Ubwo kuri uyu wa kane tariki 16/10/2014, hatangizwaga umushinga PAREF igice cya Kabiri, Umuyobozi w’uwo mushinga, Habimana Claudien yatangaje ko bazatera amashyamba ku misozi ya Leta n’iy’abaturage ku buso bwa hegitare 3500 mu gihe cy’imyaka ibiri umushinga uzamara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bufatanyije n’inzego z’umutekano kuri uyu wa 16/10/2014 zatwitse ibiro 356,5 by’urumogi n’uduphunyika tw’urumogi 127 bakunze kwita boules kugirango ruteshwe agaciro abaturage bareke kurwishoramo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rwo gutuma abaturage bo muri ako karere batangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, hagiye kwifashishwa ibimina ngo kuko aribwo buryo bworohera abaturage.
Bitewe n’uko umugezi w’Umukunguri wakundaga kurengera imirima, abahinzi biyemeje gutera imiseke n’imbingo ku nkengero zawo kugirango birinde isuri ibatwarira ubutaka bahingaho umuceri. Kuri ubu barishimira ko bagize uruhare mu ukumira Ibiza.
Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwumvise ubuhanga bwa Paul Jacques usubiramo amajwi y’inyamaswa zitandukanye rusanga ari impano idasanzwe ikwiye gutezwa imbere cyane cyane mu rubyiruko narwo rukaba rwayigishwa kugira ngo itazazima.
Abaturage bagera kuri batanu bo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nzige bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita abantu babiri kugeza umwe ashizemo umwuka babakekaho kwiba ihene.