Kayonza: Ikamyo yari igiye kugonga ibiro by’akarere itangirwa n’ipoto y’amashanyarazi

Ikamyo ya rukururana itwara mazutu yataye umuhanda igiye kugonga Ibiro by’Akarere ka Kayonza itangirwa n’ipoto y’amashanyarazi mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Mata 2015, cyakora babiri bari bayirimo bagira amahirwe bavamo ari bazima.

Iyo kamyo yavaga i Kigali yerekeza mu gihugu cya Tanzaniya, igeze mu masangano y’umuhanda [rond point] yo mu Mujyi wa Kayonza umushoferi wari uyitwaye ntiyakata ngo akomeze mu muhanda wa Tanzaniya yisanga agiye kwinjira mu biro by’akarere.

Iyi kamyo yari igiye kugonga ibiro by'Akarere ka Kayonza itangirwa n'iyi poto y'amashanyarazi.
Iyi kamyo yari igiye kugonga ibiro by’Akarere ka Kayonza itangirwa n’iyi poto y’amashanyarazi.

Umushoferi ntitwabashije kumubona ubwo twateguraga iyi nkuru, ariko bamwe mu bo yavugishije badutangarije ko iyo mpanuka yayitewe no kutamenya ko yari yageze aho yagombaga gukatira bitewe n’uko nta byapa biri ku muhanda bigaragaza neza ko rwagati mu Mujyi wa Kayonza hari ‘rond point’

Gusa hari n’abavuga ko ashobora kuba yari yasinziriye akisanga atakibashije gukata ngo akomeze mu muhanda wa Tanzaniya, nubwo na bo bemeza ko hakwiye ibyapa ku muhanda biyobora abashoferi mbere y’uko binjira rwagati mu mujyi wa Kayonza.

Polisi yazanye imodoka ya breakdown (imodoka iterura ibintu biremereye) yo kuhavana iyo kamyo.
Polisi yazanye imodoka ya breakdown (imodoka iterura ibintu biremereye) yo kuhavana iyo kamyo.

Uretse ibyo byapa bamwe mu bavuganye na Kigali Today banavuga ko umuhanda winjira mu Mujyi wa Kayonza ukwiye gushyirwamo dodani [dos d’anne] kuko usa n’ushunguka kandi amakamyo akaba akunze kuhanyura yihuta cyane.

Si ubwa mbere impanuka nk’iyi ibera mu masangano y’Umujyi wa Kayonza kuko mu mwaka ushize hari indi yataye umuhanda ishaka kwinjira mu biro by’akarere, ariko umushoferi abasha kuyikata ayihagarika iruhande rw’akarere nta bintu yangije.

Iyi kamyo yari igiye kwinjira mu biro by'akarere.
Iyi kamyo yari igiye kwinjira mu biro by’akarere.

Kugeza saa saba n’igice z’amanywa kuri uyu wa gatatu Polisi yari ikigerageza kuvana iyo kamyo mu muhanda, iyi mpanuka ikaba yatumye amashanyarazi abura mu Mujyi wa Kayonza kuva mu rukerera.

Umuvugizi wa Polisi/Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Spt Jean Marie Vianney Ndushabandi, avuga ko ibyo gushyira ibyapa na dodani ku mihanda bikorwa na Minisiteri y’ Ibikorwa Remezo, icyo Polisi ishobora gukora ngo akaba ari ukujya kureba niba ibivugwa koko ari ukuri ubundi igakora ubuvugizi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aka Karere nako kagomba kwimuka aho hakwiriye amazu y’ubucuruzi.

alpha yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka