Mukansanga yari yoroye inkoko 500 zimaze gukura kuko zari zaratangiye gutera amagi, ariko kuva tariki 24 Mata 2015 zimwe muri zo ngo zatangiye kuva amaraso anyuze mu kanwa ndetse no guta amatotoro arimo amaraso.
Akibibona ngo yabimenyesheje abaganga basanzwe bazimuvurira bamwohereza imiti ntiyagira icyo imara.
Tariki ya 26 Mata 2015 nibwo izo nkoko zatangiye gupfa umusubirizo. Amaze kubona ko iyo miti nta cyo yamaze yongeye guhamagara abo baganga abasobanurira uko ikibazo giteye, umwe muri bo ngo amubwira ko inkoko ze zishobora kuba zararozwe kuko ibimenyetso by’indwara zirwaye atigeze abibona ku nkoko zose yavuye.
Inkoko zapfuye Mukansanga arazihamba, ku buryo kugeza tariki 28 Mata 2015, ubwo twateguraga iyi nkuru, yari amaze gupfusha inkoko zigera kuri 400. Na we asa n’uwamaze kwemeza ko inkoko ze zarozwe.
Yagize ati “Nimara kuzihamba zose nzakubura ikiraro nteremo umuti ntumize izindi nkoko. Ntabwo ncitse intege mu korora, ni ubugizi bwa nabi. Urumva n’uwabikoze (…) bajya bavuga ngo umuntu ahora yiga, ubu ndize”.
N’ubwo Mukansanga yemeza ko inkoko ze zarozwe, umuhuzabikorwa w’ituragiro rya Rubirizi akaba n’impuguke mu bworozi bw’inkoko, Shyaka Innocent avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma inkoko zipfa.
Gusa yatangarije Kigali Today ko hari indwara inkoko zishobora kurwara zikagaragaza ibimenyetso bimwe n’ibyagaragaye ku nkoko za Mukansanga.
Ati “Hari indwara yitwa Coccidiose ishobora gutuma inkoko ita amatotoro arimo amaraso. Ahubwo [uwo mworozi] ashobora kuba nta bumenyi afite bigatuma ahita akeka ko ari amarozi”.
Akomeza avuga ko ikibazo Mukansanga yahuye na cyo kidakwiye gutera ubwoba abandi borozi b’inkoko. Uburwayi bw’izo nkoko ngo ni ikibazo cyihariye, ariko abandi borozi bakaba basabwa gukingira neza inkoko za bo nk’uko amabwiriza abiteganya.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
nabazaga,niba iyo ndwara yabonerwa umuti .murakoze
murakoze,none mbabaze iyo ndwara uwo mubyeyi yarwaje igira umuti ?
nange ndigutekereza uwo mushinga kuko urunguka pe ndifuza kubaza
imishwi igomba kororwa igomba kuba ingana ite? murakoze
Mudufashe natwe dushaka gutangira uwo mushinga!mbese umuntu ashobora guhera ku nkoko zingahe?Ese inkoko nziza ni izigejeje igihe kingana gite?
Byari kuba byiza iyo abanza kubaza abaganga bazobereye ibyinkoko mbere yo gufata umwanzuro akamenya impamvu kugirango bizamworohere mubworozi bwubutaha. Gusa pole kd courage ntacike intege bibaho
Njye simenyereye iby’ubworozi bw’inkoko,ariko ndumva uyu mworozi yaragombaga kohereza inkoko za mbere zapfuye mu babifitiye ubumenyi buhagije;wenda ntiyabimenye,ariko ubutaha niyongera gutangiza umushinga we mwiza,azabyibuke.Gusa ntacike intege,byose biberaho kwiga.
Pole Mukansanga. Indwara zinkoko ntabwo zihutirwa gufata imyanzuro hatabanje kubaho igenzura(thourough epidemiological investigation on the ground). Biragaragara ko ntamuveterineri wabikoze. Ibyo kuvugako baziroze byashoboka ariko nuburozi(toxins) bwakomoka mu byokurya byazo baguze cyangwa bikoreye. Ikindi nta postmortem yakozwe nogupima amatotoro, amaraso, umwijima nibindi ngo icyishe izo nkoko kigaragazwe. Aborozi binkoko bakwiye kujya bifashisha Rubirizi laboratory na college ya Veterinary medicine Nyagatare. Abaveterineri bo kuri tere nabo bakwiye kujya bagira inama aborozi mugihe basanze za cases badashoboye kandi bakajya kureba cases mumwanya wo kwoherereza imiti aborozi batamaze gusuzuma amatungo.