Ngororero: Umuhungu w’imyaka 15 arakekwaho gusambanya abana 3 b’abakobwa
Kuva ku wa 27 Mata 2015, umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 afunzwe akurikiranyweho gusambanya abana batatu b’abakobwa bari hagati y’imyaka 2 n’imyaka 5.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Rususa mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero aho abo bana batuye, buvuga ko uwo muhungu yafashe abo bana akabajyana mu nzu akabasambanya nyuma yo kubashukisha bombo n’utundi tuntu yabaguriye.
Umuturage witwa Mukeshimana Claudette uturanye n’aba bana avuga ko uyu muhungu ashobora kuba asanzwe asambanya abana bato kuko akunda guhorana nabo ariko bakaba batari barabashije kumufata.
Nyuma yo gusambanya aba bana, umwe muri bo niwe wagiye abibwira abantu maze bajya kureba aho bari bari basanga uwo muhungu ari kumwe n’abandi bana yari amaze gusambanya.
Hategerejwe ibisubizo byo kwa muganga byakorewe abana bavugwa ko basambanyijwe hamwe n’ukurikiranyweho icyo cyaha.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira yemeza aya makuru, akavuga ko amategeko ateganya ko uwo muhungu niba ari hejuru y’imyaka 14 azashakirwa umwunganizi akaburanishwa, yahamwa n’icyaha agahanwa hakurikije itegeko rihana abana batagejeje ku myaka 18, aho bajyanwa mu kigo ngororamuco.
SP Mukamana Beline, ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana muri polisi y’igihugu, avuga ko mu mwaka wa 2014, ibyaha byo gufata ku ngufu byakozwe mu Karere ka Ngororero byari 11, naho kugeza muri Mata 2015 hamaze kugaragara ibyaha 4.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abobana ibisubizo byamuganga nibyo bizagaragaza ukuri naramuka ahamwe nicya azahanwe namategeko murakoze