Rusizi:Umusore arakekwaho kwivugana nyina akamujugunya mu musarani

Umusore witwa Nzeziryayo Emmanuel wo mu Kagari ka Gahungeri mu Murenge Gitambi ari mu maboko ya Polisi, akekwaho kuba yaba yishe nyina umubyara mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2015 akamujugunya mu musarane.

Bivugwa ko Nteziryayo yaba yishe nyina bita Faida Mariya amukubise ubuhiri mu mutwe ngo umurambo we agahita awujugunya mu musarane.

Nyakwigendera wari ufite imyaka 73 y’amavuko ngo yabanaga n’uwo muhungu we mu nzu imwe ariko bakaba bari batuye ahabo bonyine kuko abandi baturage bari barimutse bo basigara kugasozi kabo bonyine.

Umunyamabanga Nshoingwabikorwa w’Akagari ka Gahungeri, Iyamuremye Jean Bosco, avuga ko Nteziryayo wo mu kigero cy’imaya nka 40 ngo yakundaga gusinda ku buryo ngo inzoga zari zarahinduye imyitwarire n’imitekerereze ye.

Akomeza avuga ko nubwo uyu musore yasaga n’utameze neza mu mutwe batamufataga nk’umurwayi wo mu mutwe kuko ngo yakoraga imirimo isanzwe nk’abandi.

Bityo akavuga ko ibyo yaba yakoze yaba yabikoranye ubwege bwose kuko ngo nyuma yo kwica nyina yigiriye inama yo kumujugunya mu musarani.

Nyuma yo gukekwaho kwica nyina Nteziryayo Emmanuel yaraye agenda ijoro ryose afatawa mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata 2015, ageze mu Murenge wa Mururu ngo ashaka guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo dore ko ngo yari amaze imyaka 3 gusa avuye muri icyo gihugu.

Gusa ngo nta yandi makimbirane ubuyobozi bwari buzi hagati ye na nyina, uretse ayo ngo bigeze kugirana agihunguka aho yashakaga kwambura nyina umurima w’ikawa ariko ubuyobozi burabikemura.

Mu gitondo cyo ku wa 29 mata 2015, ni bwo inzego z’umutekano zifatanyije na Polisi zakuye umurambo wa nyakwigendera mu musarani ubu ukaba uri mu bitaro bya Mibirizi aho uri gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyamwishe.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo emmanweri yakoze ntibikwiye muri uyumurenge wagitambi agomba guhanwa n’amategeko kandi kuburyo bugaragara

mukundinka yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Emmanuel nashyikirizwe ubushinja cyaha

kayiranga alfred yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ibyo Emmanuel yakoze nubugome ndengakamere azabihanirwe byintangarugero

Niyoniringiye Marcel yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka