Muhanga: Kwibuka bireba buri wese nk’uko Jenoside yagize ingaruka kuri buri wese –Min. Biruta
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta arasaba abanyarwanda bose kujya bibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 kuko nta n’umwe itagizeho ingaruka.
Mu butumwa yatangiye mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga ubwo yifatanyaga n’abaturage baho mu muganda rusange wo ku wa 25 Mata 2015, Minisitiri Biruta yabwiye abaturage ko kwibuka bituma buri wese ateganyiriza ejo hazaza n’abamukomokaho, kuko n’ubwo ibyabaye bibi byanduza amateka y’abanyarwanda bitavuze ko yakurwaho kuko ari ayabo.
Minisitiri Biruta asaba abaturage guca ukubiri n’amacakubi ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri kuri bamwe mu banyarwanda.
Ati “Ibyo kwibuka tuvuga si gahunda ya Leta bireba buri wese kuko kwibuka ni uguteganyiriza ejo hazaza kugira ngo bitazongera kubaho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku we avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu bumwe bw’Abanyarwanda, agasaba ko buri muturage yisuzuma akareba niba nta gisigaye mu mutima we nacyo akakikuramo kugira ngo ubuzima bukomeze kuba bwiza.
Kwibohoraho umutwaro w’ikibi ngo bizatuma abanyarwanda barushaho kwiyumva mu bandi aho guhembera amacakubiri n’urwikekwe.
Ati “Hari igihe unyura ku kabari kubera ipfunwe ry’ibiri mu mutima wawe, bakureba ukagira ngo ni wowe bareba cyangwa bavuga ukagira ngo ni wowe bavuga”.
Umurenge wa Muhanga nta ngengabitekerezo ya Jenoside yagaragayemo kuva hatangira icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21, bitandukanye no mu Mirenge ya Kiyumba, Shyogwe na Nyamabuye yagaragayemo abantu bakeya bagatabwa muri yombi.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abirabura dufite ibibazo bikomeye muli Kamere yacu, Ali Baltimore muli America, ali South Africa, Ali I Burundi. Ali I Burayi. Minister Biruta rwose urabona abo baturage bakuli imbere bemera ibyo ubabwira. Nk’umurescape, wabaye n’umuganga uvura abaturage, no kuza kwa muganga umuturage ntakubwira ukuli kwose ku buzima bwe bwite kandi ushaka kumukiza. Umuntu yagombye guhangayikishwa n’uko yizera ko ikibazo cyavugutiwe umuti, kandi mu by’ukuli ntawo. Kugeza igihe habaye ibintu bitunguranye. Abirabura tuli icyo bita mu cyongereza, Impervious to Psycho-Analysis, tugenekereje ni nko kuvuga ngo kamere yacu biragoye kuyisesengura hakoreshejwe methodes scientifiques.
Murakoze.