U Rwanda, Uganda na Kenya byasabye abikorera kubifasha kumenyekanisha ubukerarugendo bubihuje

Abahagarariye ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda bihuriye ku muhora wa ruguru (Northern Corridor), basabye abikorera gukangukira kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba harashyizweho akarere kamwe k’ubukerarugendo, ndetse no gufasha za Leta kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ku wa kabiri tariki 28 Mata 2015, ibigo bya Leta bishinzwe ubukerarugendo muri ibi bihugu uko ari bitatu byaganiriye n’abikorera ku giti cyabo ndetse binagirana amasezerano y’imikoranire nabo, kugira ngo bafashe Leta kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo no gukura inyungu kuri ba mukerarugendo baza gusura u Rwanda, Uganda na Kenya.

Abahagarariye ubukerarugendo mu bihugu by'u Rwanda, Uganda na Kenya basaba abikorera kubafasha kumenyekanisha ubukerarugendo bubahuje.
Abahagarariye ubukerarugendo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya basaba abikorera kubafasha kumenyekanisha ubukerarugendo bubahuje.

Faustin Karasira, ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yagize ati “Tugamije kureba uburyo twarushaho kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa muri ibihugu, kugira ngo hongerwe umusaruro ubuturukaho”.

Edwin Muzahura wo muri Uganda avuga ko bigo bishinzwe ubukerarugendo muri Uganda na Kenya byasabye imikoranire n’abikorera, nyuma y’uko ba mukerarugendo baturuka i Burayi, Amerika n’ahandi basigaye batinya kujya muri Kenya na Uganda kubera ibitero bya Al Shabab; “ariko turabizeza ko muri Kenya ari amahoro masa”.

Karasira we yashimangiye ati “Aka karere karatekanye kuko ibyabaye Garisa n’ahandi muri Kenya ntabwo ari ibintu byihariye kuri uyu mugabane, kuko hari ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba byabereye mu Bufaransa, muri Amerika ndetse n’ahandi”.

Ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, Kenya na Uganda byagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, bibamenyesha iby'imikoranire bifitanye n'abikorera baturuka muri ibyo bihugu.
Ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, Kenya na Uganda byagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bibamenyesha iby’imikoranire bifitanye n’abikorera baturuka muri ibyo bihugu.

U Rwanda, Uganda na Kenya byashyizeho Visa (uruhushya) imwe y’ubukerarugendo aho umunyamahanga utabiturutsemo yishyura amadolari y’amerika 100 aho yinjiriye hose muri kimwe muri ibi bihugu, akaba yasura pariki n’ahandi hantu nyaburanga ho muri byo nta kindi kiguzi atanze. Umwenegihugu wabyo we ngo ahabwa iyo Visa ku buntu mu gihe cy’amezi atandatu.

Fiona Ngesa, ukorera Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Kenya we yasobanuye ko abikorera mu bihugu bigize umuhora wa ruguru basabwe gushora imari, haba mu gutwara abantu n’ibintu, kugurisha kuri ba mukerarugendo umusaruro wabo ukomoka ku mboga, kawa, icyayi ndetse no kubazana mu mahoteli biyubakiye.

RDB yavuze ko ingingo irebana no guteza imbere akarere kamwe k’ubukerarugendo mu muhora wa ruguru ari kimwe mu bintu bikomeye Abakuru b’ibihugu bazaganiraho mu byumweru bike biri imbere, nk’uko biyemeje ko buri mezi atatu bagomba gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guteza imbere umuhora wa ruguru.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka