Umuryango Never Again Rwanda watangije ibikorwa byawo mu Karere ka Musanze, ku wa 12 Kanama 2015 ngo witezweho kuzafasha abaturage bo mu Murenge wa Muhoza kuganira kuri gahunda za Leta no kuzisobanukirwa bigamije ko bazigiramo uruhare.
Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere, kuri uyu wa 13 Kamena 2015 bwahumurije abasaba ibyangomba by’ubutaka ko batazongera gusiragira kuko begerejwe ababitanga mu mirenge.
Abatuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kubana binyuze mu mategeko, kuko kudasezerana bituma batizerana.
Nyuma y’uko hagaragaye uburwayi mu gihingwa cy’imyumbati bwateje igihombo mu bahinzi; Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatanze imbuto nshya y’imyumbati ariko bayiteye na yo irarwara. Abahinzi bakeka ko ubu burwayi bushobora kuba buterwa n’ubutaka bahingamo, bakaba basaba ko bukorerwa isuzuma.
Mu gihe haburaga umunsi umwe ngo imikino y’agaciro Development Fund itangire,haje ku ba impinduka ku ngengabihe y’ayo marushanwa,aho amakipe yahise ashyirwa mu matsinda maze amakipe yombi akazagenda ahura hashingiwe ku turere aherereyemo.
Abaturage baturiye igishanga cya Gacaca cyo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza barasaba ingurane z’ubutaka bwabo bwakoreshejwe ubwo igishanga cya Gacaca cyatangiraga gutunganywa mu myaka itatu ishize.
Abatuye akarere ka Ngoma basanga nta mbaraga nyinshi zigishyirwa mu gukumira ba rutwitsi, Nyuma yuko umusozi usaga hegitari 12 ukongotse n’ababigizemo uruhare bakaba bataramenyekana.
Bamwe mu biga gusoma no nkwandika bakuze, mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta muntu ukwiye kubaho mu bujiji kandi barabonye uburyo bworoshye bwo kwiga.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi bahamya ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, yahinduye uburyo bw’imiyoborere nabo ikabafasha guhumuka bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku bikorwa bibakorerwa.
Perezida Kagame aravuga ko u Rwanda rudashobora kwemera ko amahanga akomeza kurugaragura uko yishakiye, agendeye ku kibazo cya Lt Gen Karenzi Karake wari watawe muri yombi n’Urukiko rwo mu Bwongereza ariko rukaza kumurekura kuko nta cyo rwamushinjaga.
Abakoreye amakomini yahindutse Akarere ka Kayonza barasaba ubuyobozi bw’akarere kubishyura ibirarane by’imishahara yabo batishyuwe.
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo guhigura imihigo y’umwaka ushize wa 2014-2015 no gusinya imihigo mishya y’umwaka wa 2015-2016, wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2015, yavuze ko uturere dukunze kugaragara ku myanya ya nyuma mu mihigo, dukwiye kujya dutanga ibisobanuro bibitera bagafatanya kubikemura.
Abatuye umurenge wa Nkomane bafite ikibazo cy’uko umurenge wabo uri mu duce amashanyarazi atageramo, bigatuma batabasha gutera imbere nk’abandi baturage bamaze kubona amashanyarazi.
Ku wa 05 Nzeri 2015, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze hazabera umuhango ukomeye wo kwita izina abana b’ingagi 24, kuri ubu bakaba bari mu myiteguro ikomeye y’uwo munsi uzaba ubaye ku nshuro ya 11.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera cyane cyane abo mu Murenge wa Rilima baravuga barashinja imbuto bahawe gutuma barumbya bigatuma bacika integer zo kongera guhinga soya.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abagore b’abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abandi bahoze muri Guverinoma ya Leta y’Ubumwe, Unity Club, rifatanyije na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gikorwa cyo gushakisha "Abarinzi b’Igihango" hirya no hino mu gihugu, buravuga ko bwanyuzwe n’uko iki gikorwa kirimo gukorwa hirya no hino mu mirenge (…)
Abashinzwe gutora abarinzi b’igihango batangaza ko bizeye ko hari byinshi abakibyiruka bazigira ku bazatorwa, bikazatuma bakurana umuco Nyarwanda no gukunda igihugu nk’uko byahozeho kera.
Lt Gen Karenzi Karake, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2015 yageze mu Rwanda aturutse mu Bwongereza aho yari afungiye nyuma y’uko urukiko rwo mu Bwongereza rwa Westminster rwamuburanishaga rufashe icyemezo cyo kumurekura kuri uyu wa 10 Kanama 2015.
Ababyeyi bo mu murenge wa Nkomane, barifuza ko mu duce tw’ibyaro hakwiye kubakwa amashuri y’inshuke, kuko abana hari igihe habura ababitaho, bityo bakirirwa bazerera aho bashobora guhura n’ababahohotera cyangwa bakabakoresha n’imirimo ivunanye.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushakisha umutoza uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2015-2016,aho kugeza ubu abatoza bagera kuri batanu bari mu biganiro n’iyi kipe ya Rayon Sports,kugira ngo batoranywemo uzatoza iyi kipe y’i Nyanza.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe imodoka izimya inkongi z’imiriro ya Polisi izwi nka “kizimyamwoto” itabara vuba isanga itarashya yose ngo ikongoke.
Iminsi icumi irashize abaranguza ibinyobwa bya BRALIRWA bafungiwe na Banki ya Kigali kubera umwenda Rutagengwa Oswald ukwirakwiza ibyo binyobwa afitiye watumye ububiko bw’inzoga (amadepo) bwose bufungwa kuko amakaziye yakoreshaga yose yatanzweho ingwate muri Banki.
Abaturage bo mu kagari ka Guriro mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, bavuga ko ivuriro igiye kuzahubakwa izabaruhura ingendo ndende bakoraga bajya ku kigo nderabuzima.
Aborozi b’inka bo mu Karere ka Burera batangaza ko basigaye babura aho bagurisha amata yabo kuko ikaragiro ry’amata bagomba kuyagurishaho, riri muri Santere ya Kidaho mu Murenge wa Cyanika, ryuzuye ariko rikaba rimaze amezi abiri ritaratangira gukora.
Perezida Kagame yasabye abagize Koperative enye zikorera ahahoze hitwa Gakinjiro ubu hakaba hitwa Gakiriro mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, gukora bazirikana indangagaciro y’igihe mu byo bakora, bakanakorana umurava kugira ngo bibafashe mu kubasha kurwana n’intambara yo kwiteza imbere.
Sindayigaya Marc bakunze kwita Professeur, umusore w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Mapfundo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga avuga ko nubwo yananiwe kurenga umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yiyemeje gukoresha ubwenge afite akavumbura.
Umutungo kamere w’ibiti ugiye kurushaho gufatwa neza, aho ibikorwa mu mbaho bigomba kuba byiza bifite ireme kandi bitaremereye, nk’uko Perezida Paul Kagame yabyijeje ubufatanye n’ababikorera mu Gakiriro ka Gisozi ubwo yabagendereraga kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kanama 2015.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baribaza impamvu urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye akaba ari bwo ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kirushaho kwiyongera.
Abikorera mu karere ka Rubavu bashyize amafaranga mu kigega Ishema ryacu yarateganyijwe kuzaba ingwate izatuma Lt Gen Karake Karanzi bavuga ko bifuza ko ayo mafaranga yakomeza kubikwa akunganira igihugu.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera cyane cyane abaturiye Ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru baravuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha amafaranga bakura mu mushinga wo gutunganya icyo kiyaga, bagikuramo amarebe yari agiye gutuma gikama.
Kuri uyu wa 11 Kanama 2015, mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi n’ingo 21 zagaragajwe n’abaturage ko zibanye nabi, basobanuriwe uburyo amakimbirane hagati y’abashakanye asenya umuryango kuko bigira ingaruka ku bana no ku iterambere ry’urugo.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burategura ibarura ryo kumenya abikorera muri ako karere kuko uretse gukekeranya badafite imibare ifatika y’abikorera bagakoreramo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2015, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyafunze ahasanzwe hakorerwa na Radio Contact FM ya sosiyeti CONTACT FM LTD kubera ko ikibereyemo umwenda w’imisoro.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yegamiye kuri leta abarizwa mu karere ka Gakenke, bahangayikishijwe n’uburyo amasoko asigaye atangwa kuko bisigaye bituma ba rwiyemezamirimo bazamura ibiciro bitandukanye n’ibyo baguriragaho mbere.
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bonewe n’inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera barinubira guhora basinyishwa ngo bagiye guhabwa indishyi z’ibyo bonewe n’izo nyamaswa ariko ntibazihabwe.
Abavandimwe babiri Ntahondereye Jacques na Murekatete Anne Marie batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa kagano akarere ka Nyamasheke, babana nk’umugore n’umugabo bibarutse umwana w’umukobwa.
Kuri uyu wa 11 Kanama 2015, umusore witwa Rukundo uri mu kigero cy’imyaka 22 utuye mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro yaburiwe irengero ubu akaba ashakishwa akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 ku ngufu.
Bagiravuba Claver, umusore w’imyaka 32 y’amavuko, yaguwe gitumo n’abaturage mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2015 ashyirwa mu maboko ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza ashinjwa ubujura bw’insiga z’amashanyarazi.
Mu rwego rwo kwitegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cya 2017,ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yateguye umukino wa gicuti uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia taliki ya 28 Kanama 2015
Umuryango uharanira gushishikariza abagabo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), ugaragaza ko ubusumbane bw’abagabo n’abagore bwigaragaza buterwa n’uko abantu barezwe mu muco wo kumva ko abagabo aribo bashoboye gusa.
Nyuma y’ukwezi umwaka mushya wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza utangiye, abamaze kubwitabira mu karere ka Kamonyi baracyari bake ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe ahanini n’urujijo abaturage bafite kubera mu byiciro by’ubudehe biherutse gusohoka.
Bamwe mu barezi bisunze Koperative Umwarimu SACCO baravuga ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa kubera koperative bashyiriweho.
Uwitwa Nzabakirira Gaspard utuye mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, agura imodoka zishaje zahoze zitwara abagenzi, akazisenya (akazibaga) akagurisha ibyuma; ariko noneho bigiye kumuviramo gutanga utwe bitewe n’uko izo modoka yaguraga zabaga zifitiye imyenda Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda (…)
Mu gihe habura iminsi igera kuri ine ngo mu Rwanda amarushanwa yitiriwe "Agaciro Development Fund", ikipe y’akarere ka Rusizi ariyo Espoir Fc yamaze gutangaza ko ititeguye kwitegura aya marushanwa azatangira kuri uyu wa gatandatu
Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irakangurira abagore gutinyuka kujya biyamamariza imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, isanzwe ifatwa nk’imyanya yagenewe abagabo haba ku biyamamaza cyangwa ku batora.
Mutabazi Davide wo mu Mudugudu wa Rwarusaku mu Kagari ka Kibenga ho mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kwica mukuru we Bapfakurera Eric amuziza, ku wa 9 Kanama 2015 ngo amuziza imitungo.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 Kanama 2015, mu Mudugudu wa Marongero mu Kagari ka Ryabega ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, hibwe inyana 6 ariko ziboneka hafi saa tanu z’amanywa zigaruye.
Umuhanzi Daniel Ngarukiye ababazwa no kuba ngo siporo iryamira umuco akavuga ko biramutse bitandukanyijwe ntibikomeze guhurira muri minisiteri imwe byatuma umuco witabwaho bityo na wo ukagirira akamaro abakora ibihangano by’umuco.