Abagabo babiri bo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke bafungiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Gakenke bakurikiranweho kwiba inka bakayibaga bakagurisha inyama zayo ariko ntibibahire kuko bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Eugène Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, mu Nama Njyanama y’ako karere yabaye ku wa 26 Kamena 2015, yatangaje ko umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 uzarangira amwe mu masantere y’ibyaro mu karerer ayobora ahawe amatara rusange bita éclairage public.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko kuba bafite ubuyobozi bwiza, bigatuma basigaye bibona mu gihugu kibahesha agaciro kurusha indi mibereho yabo ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nsabimana Fidèle w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka mu gitondo cyo kuri wa 29 Kamena 2015 yagongewe na moto mu Mujyi wa Nyanza abura umugonze ndetse n’umutabara.
Bamwe mu batuye mu karere ka Nyamagabe babona umuganda ari ikimenyetso cyo kwibohora, kuko babasha gukora ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga menshi bigira uruhare mu kubohora ubukene benshi mu baturage kandi bakita no ku bikorwa by’amajyambere babigirira isuku.
Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kibangu rwo mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko babangamiwe no kuba nta laburatwari ikigo gifite ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga, bakavuga ko bituma batumva neza ayo masomo nk’uko bikwiye.
Umushinga Welthungerhilfe kuva ku wa 26 Kamena 2015 urimo gutunganya igishanga cya Rusuri cyo mu Murenge wa Rwaniro, kugira ngo kizajye gihingwamo umuceri.
Komiseri mu Muryango wa FPR Inkotanyi, Monique Mukaruriza, arasaba abanyamuryango b’iri shyaka n’abandi Banyarwanda, guhagurukira hamwe bagakora cyane kugira ngo batere imbere, bigire; kuko ari byo bizabashoboza kwihesha ishema n’agaciro imbere y’amahanga.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Rambura na Karago rwacikirije amashuri ngo bafite icyizere gikomeye cy’ejo hazaza nyuma yo gufashwa kwiga ubukorikori bakora ibikoresho bitandukanye mu giti cy’umugano.
Bamwe mu baturage bo mu midugudu ya Rugeshi, Kanyaru, Kinkenke, Rwanamiza, Kazibake na Kinyangagi yo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko umuhanda wabakorewe uva ku muhanda wa Kaburimbo ku Mukamira ukagera mu Mudugudu wa Kinkenke watumye agaciro k’umusaruro wabo kazamuka, aho ibirayi byavuye ku mafaranga 50 (…)
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Senior Spertendant Francis Muheto, aratangaza ko Polisi itazihanganira abanywa bagasinda kuko usibye guhungabanya umutekano, bikururira ubukene bukabije kandi bakangiza ubuzima bwabo.
Joseph Biziyaremye usanzwe ukinira ikipe ya Cine Elmay yatunguranye yegukana Shampiona y’umukino w’amagar ya 2015, nyuma yo gusiga abandi ku ntera yareshyaga n’ibilometero 120 kuva Kigali kugera Huye
Kuri uyu wa 26 Kamena 2015, mu Mudugudu wa Barija A, Akagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 14 n’ibihumbi 437 na 200.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Kamonyi bari mu imurikabikorwa byabo ry’iminzi itatu kuva ku wa gatanu tariki 26 Kamena 2015 aho abaryitabiye bavuga ko ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora no kwigira ku bandi mu rwego rwo kunoza imikorere.
Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko kwisiramuza bifasha abagabo kugira isuku hamwe no kugabanya ibyago byo kwandura icyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abadasiramuye, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke ngo ntibakozwa ibyo kwisaramuza kubera imyumvire.
Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba, akaba asanzwe ari Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, ni we wongeye gutorerwa kuyobora uwo muryango mu matora y’abagize inzego za FPR ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba arimo kubera i Rwamagana kuri uyu wa 28 Kamena 2015.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yabwiye Inama Njyanama y’akarere yateranye kuri uyu wa 26 Kamena 2015 ko ikibazo cy’amadeni ibitaro by’ako karere n’ibigo nderabuzima bibereyemo farumasi y’imiti amaze kurenga kure ubushobozi bw’akarere ku buryo atagishoboye kuba yakwishyurwa hatabayeho ubufasha bw’izindi nzego.
Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango akaba n’uhagarariye Akarere ka Nyanza muri Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Oda Gasinzigwa, mu muganda w’ukwezi yakoranye n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza wabaye kuri uyu wa 27 Kamena 2015 mu gihugu hose mu Rwanda yabasabye kurushaho kwibumbatira umutekano ngo kuko nta kindi kiguzi cyawo.
Intore zo mu Karere ka Rwamagana zisoje icyiciro cya gatatu cy’urugerero kuri uyu wa 26 Kamena 2015 zari zimazeho amezi 6, zirashimirwa uruhare zagize mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire no gutera imbere.
Bamwe bari mu nzego z’urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango baravuga ko kuba urubyiruko rudatinyuka ngo rubyaze umusaruro amahirwe ari mu karere kabo ahanini biterwa no kwitinya ndetse no gusesagura utwo babonye.
Hibukwa abari abakozi b’icyahoze ari Sous Prefecture (Superefegitura) ya Gisagara bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi batandukanye bongeye kwibutsa abakozi b’akarere n’abaturage kurwanya ikitwa ingengabitekerezo ya Jenoside cyose, kandi bakarinda abarokotse Jenoside kwiheba.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, irasaba abakozi bose mu byiciro byabo kujya bibuka abari abakozi ba Leta bazize Jenoside baharanira no kurwanya ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
Umukinnyi Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2014 yongeye kwerekana ko akiyoboye mu mukino w’amagare nyuma yo kwegukana agace ka mbere ka Shampiona y’igihugu y’amagare yabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) buratangaza ko kuva tariki 30 Kamena 2015 muri Pariki y’Akagera hazaba hagezemo intare zirindwi, zikuwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo zitezweho kurushaho guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba abaturage gufatanya nawe no kongera imbaraga mu byo bakora, kugira ngo iterambere ry’igihugu ryagezweho mu myaka 20 ishize rikomeze kwiyongera aho gusubira inyuma cyangwa kuguma aho riri.
Abantu bataramenyekana baraye bateye mu ishuri ryisumbuye rya College Adventiste de Gitwe mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, basambanya umwana w’imyaka 10 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Nyuma y’impaka zikomeye hagati y‘Inama Njyanama y Aakarere ka Ngororero, Komite Nyobozi yako hamwe n’abashinzwe gucunga umutungo, Inama Njyanama yatoye ingengo y’imari y’akarere yiyongereyeho miliyari zisaga 2, maze isaba Komite Nyobozi y’Akarere kuzayikoresha neza mu mwaka wa 2015-2016, birinda amakosa yatuma idakoreshwa neza.
Abakiri bato bo mu karere ka Ngororero barasaba ababyeyi n’abandi bakuru kutabahisha amateka yaranze igihugu cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bayahereho bubaka ejo hazaza.
Mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi; abana babiri, umwe w’imyaka irindwi n’undi w’imyaka ine, bahiriye mu nzu mu ijoro ryo kuwa 26 Kamena 2015; ubwo bari basigaye mu nzu bonyine ababyeyi babo ngo bagiye mu kabari.
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu ishuri rya GS Nyagasambu ryo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, ruvuga ko ruri mu rugamba rwo guhindura imyumvire y’ababyeyi bacyigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe mu 2015-2016 ingana na miliyari 9 na miliyoni 558 n’ibihumbi 402 na 932 ngo 2% akaba ari yo yiyongera kuyakoreshejwe umwaka ushize mu gihe inkunga zo hanze muri iyo ngengo y’imari zingana na miliyoni 926 n’ibihumbi 444.
Buri wa gatandatu wa nyuma mu gihugu hose haba igikorwa cy’umuganda. Nk’uko bisanzwe tubahitiramo amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa mu turere dutandukanye aba yafashwe n’abanyamakuru bacu bahakorera.
Abagize urwego rw’abagore mu karere ka Nyamagabe bandikiye umwamikazi w’u Bwongeleza bamusaba ko yategeka irekurwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake bita “intwari” yabo, bavuga ko yagize uruhare mu kubohora u Rwanda rukava mu mateka mabi yakandamizaga umugore ubu akaba yarahawe ijambo.
Perezida Kagame yasabye abasirikare baba ofisiye bashya basaga 528 basoje ikiciro k’ishuri rya gisirikare, kudatatira igihango n’indahiro bakoreye imbere y’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangije ikigega bise Ishema ryacu, kigamije gufasha Umunyarwanda wese ushobora guhura n’ikibazo nk’icyo Lt. Gen. Karenzi Karake yahuriye nacyo mu gihugu cy’u Bwongekeza aho yaciwe miliyari irenga kugira ngo arekurwe by’agateganyo.
Umukinnyi usanzwe ukina nka Rutahizamu mu ikipe y’Isonga Fc yanamaze gusubira mu cyiciro cya kabir,Danny Usengimana ashobora kwerekeza mu ikipe ya Tusker Fc yo mu gihugu cya Kenya nyuma y’igerageza yakoze ndetse agashomwa n’abatoza b’iyo kipe
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere iratangaza ko itumva impamvu ikibazo cy’indaya zigaragaza mu Mujyi wa Muhanga kidacika.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kamena rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, Mugema Jacques wiyise Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe akajya ashuka abantu kuri Facebook ko azabafasha bakamwoherereza amafaranga bagategereza bagaheba.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wahaye ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ abasirikare bato(Cadets) bo mu Ngabo z’u Rwanda bagera kuri 528 barimo ab’agitsina gore 60, kuri uyu wa gatanu tariki 26/6/2015; anaburira Ingabo z’igihugu n’abakozi b’izindi nzego muri rusange, ko abatatira igihugu bazabihanirwa n’amategeko, kabone (…)
Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge ya Bushekeri na Ruharambuga batashye inzu igezweho biyujurije itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 26 ikazakoreramo Sacco yabo.
Mu mpera z’iki cyumweru shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball iraba igana ku musozo aho guhera kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru taliki ya 28 Kamena 2015 haza gukina imikino isigaye nyuma hakarebwa amakipe ane ya mbere agakina imikino ya Playoffs.
Mu kigo cyororerwamo inyamanswa Higashiyama Zoo kiri mu Buyapani (Japan), ingagi y’ikigabo yitwa Shabani ngo yahogoje abakobwa kubera ubwiza buhebuje, n’ukuntu izi kwifotoza iyo abantu baje kuyireba.
Bamwe mu bakoze Jenoside n’abayikorewe bo mu Karere ka Rusizi ku wa 23/06/2015, bagendereye abagororwa bo muri Gereza ya Rusizi mu rwego rwo kubashishikariza kubohoka bagasaba imbabazi abo bahemukiye .
Abaturage bo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage biyahura gikomeje kwiyongera kuko muri aya mezi abiri ngo hamaze kwiyahura abagabo bane.
Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 25 Kamena 2015 yemeje ingengo y’imari ya 2015-2016 ingana na miliyari 15 na miliyoni 854, miliyari 7 na hafi miliyoni 380 zingana na 46.6% by’ingengo y’imari yose akaba yagenewe ibikorwa by’iterambere ry’akarere.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bamaganye Ubwongereza kubera guta muri yombi Lt Gen Karenzi Karake basaba ibihugu by’Uburayi ahubwo guta muri yombi abakoze Jenoside bicumbikiye aho guta umwanya ku birego by’umucamanze wo muri Espagne ukingira ikibaba nkana abagize uruhare muri Jenoside agashinja abayihagaritse.
Abafundi bubatse amashuri mu 2012 ntibishyurwe barashinja ubuyobozi bw’umurenge kubasinyisha igihe bagiye gusurwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, bababeshya ko amafaranga yabonetse ariko bahava ntibagire n’ifaranga babishyura mu birarane byabo.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC North) bavuga ko bashyize imbaraga mu gusura inzibutso hirya no hino mu gihugu, kuko bibafasha kugira uburakari buhagije bwo kwanga ikibi no gutegura ejo heza.