Kugira imyaka isaga 68 ntibyamubujije kwiga gusoma

Kangabe Melena utuye mu Mudugudu wa Rutovu ho mu Kagari ka Shanga i Maraba y’Akarere ka Huye, yize gusoma no kwandika ku myaka 68 y’amavuko.

Kangabe yavutse mu mwaka wa 1947, ubu afite imyaka 69. Nubwo atakibona neza ku bwo gusaza, ngo yanze gupfa atamenye gusoma no kubara; maze amenye gahunda yo kwigisha abakuze gusoma no kwandika y’Itorero ADEPR, na we agana ishuri mu mwaka wa 2015.

Umukecuru Kangabe Melena (ibumoso) ubwo tariki 18 Gashyantare 2016 yakiraga icyemezo cy'uko azi gusoma.
Umukecuru Kangabe Melena (ibumoso) ubwo tariki 18 Gashyantare 2016 yakiraga icyemezo cy’uko azi gusoma.

Kangabe uyu yivugira ko atabashije kwiga akiri muto bidatewe n’ubuswa, ahubwo kubera ababyeyi batabimushishikarije.

Agira ati “Narererwaga kwa nyogokuru. Nagiye gutangira mu wa mbere, papa akambwira ngo jya kwiga, nyogokuru akambwira ngo guma aha ujye umfasha imirimo.” Yumviye nyirakuru rero ntiyajye mu ishuri.

Icyatumye yiyemeza kujya kwiga ashaje, ngo ni ukubera ko atabashaga gusoma ibyanditse ku mpapuro zazanwaga iwabo mu rugo.

Ati “Naje gutekereza nti ko bazana impapuro nk’aha bagasoma nkaba ntazi ibyo bakora? Ubwo niyemeza kujya kwiga, njya mu isomero ndiga, ndabimenya.” Kandi ati “Uzi kukuzanira amafaranga ntumenye kuyabara, haza impapuro ntubashe kubisoma?”

Cyakora nubwo yamenye gusoma no kubara, ngo asoma ibyanditse mu nyuguti nini gusa, kuko ibyanditse mu ntoya atabibona bitewe no gukura.

Aho yamenyeye gusoma byaramunejeje kandi ngo bimufitiye akamaro. Ati “Abuzukuru ndabigisha. Ubu ndi mu mashyirahamwe. Ndizigama, nkaba namenya amafaranga ko bayantwaye cyangwa mpombye.”

N’akanyamuneza kandi ati “Nubwo nshaje ariko nzasaza mfite iterambere ry’uko nanjye namenye gusoma no kubara.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu amasaziro ye arayateganyirije neza neza ashaje asobanutse

kajuga yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka