Ikigo cyigisha imyuga cya Gacuriro kizwi nka Gacuriro Vocational Training Center, cyashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bashya bagera kuri 50, kuri uyu wa atanu tariki 19 Kamena 2015.
Polisi yo mu muhanda yo mu karere ka Muhanga irihanangiriza abashoferi batanga ruswa ku bapolisi kugira ngo bahabwe serivisi mu makosa, ko abazajya bafatwa bazajya bakurikiranwa mu mategeko.
Mu gihe bitamanyerewe kubona ibitaramo bitandukanye by’abahanzi mu Karere ka Nyamasheke, mu mpera z’iki cyumweru itsinda ry’abahanzi “Ijabo” rizwi ku izina ry’Isoko ya Nil barataramira abaturage ba Nyamasheke aho bita muri Café de L’Ouest.
Mu gihe umubare munini w’impunzi z’Abarundi uri mu Nkambi zashyizwemo mu Rwanda hari bamwe muri izo mpunzi bicumbikiye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza ngo badakozwa ibyo kujya mu nkambi ngo bitabweho n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi, UNHCR, ngo bahabwe ibiribwa n’ubuvuzi.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa kane rwaburanishije Habyarimana Reverien wo mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Remera ho mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nyuma y’igihe kinini aborozi bari bamaze batakamba basaba imihanda muri Gishwati,kuri ubu bagiye kubona igisubizo kuko mu uyu mwaka w’imihigo ugiye gutangira, iyi mihanda igiye gutangira gukorwa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa 18 Kamena 2015 rwaburanishije Habyarimana Reverien wo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Remera ho mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuri uyu wa 17 Kamena, mu Mudugudu wa Mutete, Akagari ka Ndego, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare, abagore 3 harimo Abarundikazi 2 bafite abana 9 n’Umunyarwandakazi 1 wari ufite abana bafashwe bakiva mu modoka ibakuye mu Mujyi wa Kigali ngo bashaka kwambuka bajya mu gihugu cya Uganda.
Bamwe mu batuye mu karere ka Gisagara by’umwihariko mu murenge wa Save, bavuga ko mu matungo yose abaho iryo bakwemera gutunga babona rigira akamaro byihuse kurusha andi matungo ni ingurube.
Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 22 na Mundanikure Joseph w’imyaka 19 bo mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyamugari bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi 150 harimo 135 y’amakorano.
Abayobozi b’amakoperative y’abahinzi baravuga ko ubushobozi buke bwayo mu kugurira abanyamuryango babo umusaruro bejeje, bituma abamamyi bahenda abahinzi kuko bo usanga bagura bahenda abahinzi ndetse akensgi bagakoresha ibipimo byiba abahinzi mu kugura.
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports biteganijwe ko baza gusubukura imyitozo kuri uyu wa gatanu nyuma y’aho bari bavuze ko batazakina umukino wa 1/4 w’igikombe cy’amahoro batarahabwa ibirarane
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bahamya ko kugeza ubu bariho babikesha ubufasha bahawe mu mushinga w’Inshuti mu Buzima (Partners In Health) umaze imyaka 10 ukorera muri ako karere, nk’uko babivuze tariki 18 Kamena 2015 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka y’imyaka 10 kuva uwo mushinga utangiye gukorera i Kayonza.
Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Kamena 2015 abajura bari bagiye kwiba mu Agaseke Bank ngo bananirwa gufungura umutamenwa babikamo amafaranga bagenda ubusa.
Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), yagaragaje ibyishimo kuri uyu wa 18 Kamena 2015, itewe n’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bakuru b’ihugu 10 bagiriwe icyizere mu mishinga yari yagaragajwe n’abantu b’ibirangirire batandukanye ku isi, mu guteza imbere abagore n’abakobwa.
Shampiona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru,nyuma y’akaruhuko katewe n’irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 by’umwihariko muri Basketball rizwi ku izina rya Memorial Gisembe
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kiravuga ko kigiye gukemura ikibazo cyo kubura amazi meza mu Karere ka Bugesera ngo kikazaba cyakemutse bitarenze amezi 18.
Nubwo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa n’abatuye mu karere ka Gakenke ariko ngo ntirishirwa mubikorwa kuko abashakanye batarashobora kubyumva kimwe, ku buryo hariho abumva ko haribyo batagomba gukora murugo bakabiharira bagenzi babo.
Mu ruzinduko Umukuru w’Igihuhu Perezida Paul Kagame yagiriye mu karere ka Rutsiro, yatangarije abaturage bo muri aka karere ko urugendo rwe rwari rugamije kureba aho ibyo bamusezeranyije ko baziteza imbere babigejeje.
Abaturage batuye mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko gahunda yo kororera mu biraro yaciye amakimbirane yakomokaga ku bwone, inabafasha kubona ifumbire bitabagoye.
Abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) bo mu Karere ka Rwamagana, bafashije umukecuru w’incike ya jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Mudugudu wa Kangerero, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana, bamuha ibikoresho byo mu nzu, ibiribwa bamukorera imirimo (…)
Guhera taliki ya 15 Ugushyingo kugeza taliki ya 22 Ugushingo 2015, mu Rwanda harabera isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi ku izna rya “Tour du Rwanda “
Mu nama y’umutekano yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’umutekano w’abaturage ndetse n’abaturage ubwabo, mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, abaturage bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo kimaze gufata intera cy’ubujura bumena amazu bakiba ibiri imbere mu nzu.
Abacuruzi b’amaterefoni, abahanzi n’abandi bikorera harimo n’abafite ubumuga mu mujyi wa Goma, basabye umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru gusaba Perezida wa Kongo kubahiriza itegeko nshinga mu kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu.
Nabonibo Joseph wafashwe n’indwara yo kuzana udusununu ku munwa bikaza kuzamo ikirokoroko gikomeye kimeze nk’icyamunzwe, aracyasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire ajya mu mavuriro atandukanye adakira.
Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) yavuze ko amazina apfobya abafite ubumuga ashobora kubabuza uburenganzira buri Munyarwanda yemererwa n’amategeko, aho igereranya izo mvugo na Jenoside ibakorerwa.
Kuri uyu wa 18 Kamena 2015, COGEBANQUE, yatangije ikoreshwa rya Mastercard zigera kuri enye, zizajya zifasha abakiriya kubona amafaranga yabo biboroheye mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.
Abaturage mu byiciro bitandukanye bagaragarije Umukuru w’Igihugu ko impanuro ahora abagezaho zibasobanurira ibyiza byo kwigira no gukura amaboko mi mifuka zigenda zibateza imbere.
Uwitwa Mukamwambutsa Julienne ucururiza ku gataro mu Murenge wa Gisozi mu Karere Gasabo, aravuga ko abana be bamurwaranye bwaki kubera gufata igaburo rimwe ku munsi kandi ngo ritujuje intungamubiri. Arasaba igishoro kugira ngo areke ubucuruzi butemewe.
Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame arasaba Abanyarwanda kudakomeza kurangwa n’umuco wo gusindagizwa, ahubwo bakumva ko ubuzima bwabo bugomba kugenwa n’umusaruro batanga.
Ndayisaba Fabrice Foundation yatangije ibkorwa by’imikino n’imyidagaduro bigamije kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ibikorwa biri kubera kuri Stade ya Kicukiro kuva taliki ya 16 Kamena 2015
Mu ruzinduko Umukuru w’igihugu Paul Kagame arimo kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa 18 Kamena 2015, yebemereye ko imihanda yo muri ako karere izatunganywa kuko imeze nabi.
Abaturage baturiye umuhanda Ruhango-Kinazi mu Karere ka Ruhango, baravuga ko batewe impungenge no kuba uyu muhanda watangiye gukorwa ingurane bemerewe kugira ngo bimuke batarazihabwa.
Kuri uyu wa 18 Kamena 2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yagendereye Akarere ka Rutsiro aho abaturage bari bamaze iminsi bategereje kongera kumva impanuro ze bamwirebera amaso ku maso. Mu gihe abaturage bategereje impanuro ze abahanzi babanje kubasusurutsa.
Uwari Umuyobozi wa Orphelinat Noel de Nyundo, Ikigo cyakiraga abana b’imfubyi, Nyirabagesera Athanasia, avuga ko nubwo cyafunzwe kubera gahunda ya Leta yo kurera abana bose mu miryango, we ngo ahora atekereza ku buzima bw’abana babura ababyeyi bakivuka.
Koperative “Abajyana n’igihe” ni imwe mu makoperative yo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko ikora neza aho yabaye iya mbere mu Karere muri 2013, ikora ibijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga. Yafashije abahinzi guhindura imyumvire bakora ubuhinzi bugezweho bubaha amafaranga.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa ababyeyi bo mu karere ka Burera ko guta ishuri bitemewe kandi ko bitihanganirwa. Akabasaba bakwiye kwita ku burera bw’abana babo, bababa hafi kandi babakundisha ishuri kugira ngo batazarivamo.
Koperative “Abajyana n’igihe” ni imwe mu makoperative yo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muko ikora neza ikaba yaranabaye iya mbere mu Karere muri 2013. Iyi koperative ikora ibijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga yafashije abahinzi guhindura imyumvire bakora ubuhinzi bugezweho bubaha amafaranga.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karambi bukomeje guhangayikishwa n’igenda ridasobanutse rya bamwe mu Banyarwanda batujwe mu muri uwo murenge mu karere ka Nyamasheke, baturutse muri Tanzaniya ubwo birukanwaga.
Abakozi bakora mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) mu Karere ka Gisagara, barasaba kwishyurwa n’akarere amafaranga bagiye bakoresha mu butumwa bw’akazi igihe kirenga umwaka kuko bavuga ko ntayo bahabwaga bakarinda kujya bakoresha ayabo.
Mu gihe nta mwihariko wajyaga ugaragara ku baka inguzanyo zo gukoresha imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi, ibigo by’imari byegereye abaturage (Saccos) byaborohereje uburyo bwo kwishyura kandi na Leta ibinyujije mu Kigega cy’ingwate BDF, yabemereye ingwate no kubafasha kwishyura.
Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi bo mu ishuri rya Gabiro High School riherereye mu Murenge wa Kabarore ho mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kuba bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi mu kigo, byabagizeho ingaruka zirimo no gutinda gutangira amasomo.
Itorero Inganzo Ngari rimaze kumenyekana cyane nk’indashyikirwa haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ryabashije kwesa imihigo yari yabajyanye mu Burusiya babifashijwemo na RDB na Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya.
Bitewe n’impanuka zikunze kwigaragaza mu muhanda wa kaburimbo uhera ku Kinamba ujya ku Gisozi, ukanyura kuri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), i Kagugu ugahinguka mu kabuga ka Nyarutarama; abahaturiye barasaba utugunguzi (dos d’ane) dutuma imodoka zigabanya umuvuduko.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) butangaza ko integanyanyigisho izatangira gukoreshwa kuva muri Mutarama 2016 ari nziza ku ireme ry’uburezi bushingiye ku bushobozi ariko ngo irasaba ko abarimu bahindura imyumvire bakirinda ubunebwe.
Abagabo babiri bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bakurikiranweho kwiyita abakozi b’umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa “Transparency International/Rwanda”, bakambura abaturage amafaranga bababeshya ko bazabaha akazi naho abandi bakababeshywa kuzabakemurira ibibazo.
Isosiyete y’itumanaho ya MTN –Rwanda yatanze mu Ishuri Ryisumbuye rya ESPANYA riri mu Karere ka Nyanza porogaramu z’ikoranabuhanga rya E-BOOK zizafasha abanyeshuri b’iki kigo kujya basomera ibitabo by’amasomo atandukanye biga kuri interineti.
Kuri uyu wa 17 Kamena, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare umwana w’imyaka 17 y’amavuko yasambanyije nyina umubyara, ngo kubera umutobe bita “Ndambiwe agakiza”, atabarwa n’abari ku irondo.
Kuri uyu wa 17 Kamena 2015, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi HCR, ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, batangije igikorwa cyo kubarura impunzi z’Abarudi zakiriwe mu miryango mu Rwanda.