Kwigishiriza kuri terefone ngo bizazamura imyigishirize

Abarezi bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko gahunda y’ikoranabuhanga ya EDC izatuma nta mwarimu wongera kwigisha ahushura amasomo.

Gahunda y’ikoranabuhanga ya EDC ikoreshwa mu burezi bw’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu, aho umwarimu akurikiza gahunda y’isomo riri kuri Terefone ye riteguye ku buryo bw’amajwi bigatuma ntaho ashobora gusobwa kuko abanza kumva ibyo agiye kwigisha abana, kandi na bo bagakurikira amajwi hamwe na mwarimu.

Telefone n'indangururamajwi zigiye guhabwa imyaka ya kane y'abanza kugira ngo nabo bakoreshe gahunda ya EDC
Telefone n’indangururamajwi zigiye guhabwa imyaka ya kane y’abanza kugira ngo nabo bakoreshe gahunda ya EDC

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Buramba, Kalisa Canisius, avuga ko ku kigo ayobora abana bakurikira neza kurusha mbere, bikagaragarira mu marushanwa yo gusoma aherutse gukorwa mu Karere ka Muhanga, aho ngo abana bagaragaje impinduka nziza mu gusomera mu ruhame.

Kalisa avuga ko byose byashobotse nyuma y’uko umwarimu atakigira icyo asimbuka kuko ibyo yigisha abanyeshuri baba babyumva ku buryo adashobora kubabeshya, kuko ikoranabuhanga ryifashishwa ritegeka umwarimu kurangiza ibyo yatangiye kwigisha.

Agira ati “Umwarimu afungura Terefone agacuranga imfashanyigisho yateguwe mu majwi ari na yo yivugira ko isomo ritangiye ryanarangira rikavuga aho risubikiwe, urumva ko umwarimu ntiyabona uko akuramo uduce tumwe ngo adusimbuke ryamurega”.

Umuhuzabikorwa wa L3 avuga ko ku bufatanye na MINEDUC ikibazo cyo kutamenya gusoma cyacitse kubera gahunda ya EDC
Umuhuzabikorwa wa L3 avuga ko ku bufatanye na MINEDUC ikibazo cyo kutamenya gusoma cyacitse kubera gahunda ya EDC

Umuhuzabikorwa w’Umushinga L3 ushyirwa mu bikorwa na EDC muri iyi gahunda, Protogène Ndahayo, avuga ko nyuma y’uko habaye impinduka zo kwigisha amasomo ateguye mu Cyongereza mu mashuri abanza, byagaragaye ko hari bamwe mu barimu byagoye kugihuza n’imfashanyigisho nshya.

Avuga ko hamwe na Minisiteri y’Uburezi, umushinga wa EDC ku nkunga ya USAID bashakishije ibitabo byifashishwa bijyanye n’amatsiko y’umwana, bikaba byarakozwe bigashyirwa no mu majwi kugira ngo byorohereze umwarimu n’umunyeshuri kubyumva vuba.

Iyi mfashanyigisho nshya ngo irakoreshwa mu mwaka wa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu y’amashuri abanza, kugira ngo abana bamenye gusoma, kwandika no kubara, hakaba hatahiwe umwaka wa kane w’amashuri abanza.

Kalisa avuga ko ku kigo ayobora abana bamenye gusoma kwandika no kubara kubera ikoranabuhanga mu mfashanyigisho nshya
Kalisa avuga ko ku kigo ayobora abana bamenye gusoma kwandika no kubara kubera ikoranabuhanga mu mfashanyigisho nshya

Iyi gahunda ikaba yarashyizweho ku bufatanye n’umushinga wa L3 ushyirwa mu bikorwa na EDC n’abafatanyabikorwa nka REB, VSO, CONCERN, ku nkunga ya USAID.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka