Rwamagana: Harabera isiganwa ku maguru kuri iki cyumweru
Akarere ka Rwamagana ku bufatanye na AVEGA na MSAADA,bateguye isiganwa ku maguru mu ngeri zose rizaba kuri iki cyumweru i Rwamagana
Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda muri rusange, abanyarwamagana by’umwihariko ndetse n’abanyamahanga, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku bufatanye n’Umuryango AVEGA (Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994) n’umuterankunga MSAADA bategura buri mwaka irushanwa ryo gusiganwa ku maguru,

Ku cyumweru taliki ya 21/02/2016,iri siganwa riraba rikinwa ku nshuro ya gatandatu, rikazabera mu Karere ka Rwamagana,aho iri siganwa rizaba rikinwa mu byiciro bitatu.
A) Abarengeje imyaka 45, Abayobozi n’abana
Muri ki cyiciro kizaba ari umwihariko w’abanyarwamagana gusa,bazasiganwa ahangana na Kilometero 5, bahagurukira imbere y’ibiro bya AVEGA mu kibuga cya AEE bamanuke umuhanda uzwi ku izina rya Poids lourd, bakatire muri rond point aho bita mu Byimana bazamuka ku ruganda rw’umuceri, kuri St Aloys bakomeze uwo muhanda ugana Kayonza bace ku Ntara y’Iburasirazuba, bakatire mu muhanda ujya poids lourd bagana ku kibuga cya AEE aho bahagurukiye.

B) ½ MARATHON
Bazasiganwa urugendo rungana na Kilometero 21, bahagurukire ku kibuga cya AEE bamanuke umuhanda wa Poids lourd, bakatire muri rond point aho bita mu Byimana bazamuke ku ruganda rw’umuceri, bakomeze uwo muhanda barenze gare ya Rwamagana bakate mu muhanda uca mu maduka bamanuke ahitwa Buswahirini mu muhanda ukomeza ugana Karembo na Zaza, bakatire hafi y’aho akagari ka Sovu kubatse, bagaruke mu mujyi wa Rwamagana nibagera kuri station MEREZ banyure haruguru yayo mu muhanda uca muri polisi batunguke mu muhanda munini werekeza Kayonza bakate basoreza ku kibuga aho batangiriye.

C) MARATHON
Bazasiganwa urugendo rungana na 42 Km, bakomeze umuhanda umwe n’uwa birukanse ½ Marathon ariko bo bazarenga ku kagari ka SOVU bakomeze ahitwa Cyaruhogo bakomeze uwo muhanda barenze gato aho ikiyaga cya Mugesera gitangirira niho bazakatira bakagaruka muri iyo nzira bagaruke mu mujyi wa Rwamagana bageze kuri station MEREZ banyure haruguru yayo mu muhanda uca muri Polisi batunguke mu muhanda munini werekeza Kayonza bakate basoreza ku kibuga aho batangiriye.

Iri siganwa biteganijwe ko rizatangira ku i saa Moya (7H00), mu gihe kwiyandikisha ari amafaranga 500 ndetse kandi hakazatangwa ibihembo ku bantu mirongo itandatu (60) bari mu byiciro bitatu byavuzwe haruguru.
Ohereza igitekerezo
|