Bifuza ko uwatorwa yabavuganira hakongerwa ibikorwa Remezo

Abakandida biyamamariza mu Murenge wa Kibungo kumyanya ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma ari naho hazatorwamo ukayobora, abaturage barasaba gusezeranya ibyo bazakora.

Babusabye abakandida bane biyamamariza muri uyu murenge, kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2016.

Abiyamamaza basabwe n'abaturage kujya bazirikana ibyo babasezeranije babaka amajwi maze igihe batowe bakabikora
Abiyamamaza basabwe n’abaturage kujya bazirikana ibyo babasezeranije babaka amajwi maze igihe batowe bakabikora

Bavugirije Abudu utuye mu mudugudu wa Gatoro, Akagali ka Cyasemakamba, yavuze ko umuhanda ari kimwe mu bibazo byihutirwa bifuza gukemurirwa.

Yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye cyo kutagira imihanda ku buryo hari n’ubwo igare umuntu abura aho arinyuza, tuba dufite ubushobozi bwo kugura za moto nyamara kubera kutagira imihanda tukabireka, ibyo byose ni iterambere ridindira.”

Mukantwari Esperance utuye mu mudugudu w’Amarembo, we yagaragaje ko kuba bafite umuhanda umwe gusa kandi ukaba ucamo imodoka nyinshi nk’ababyeyi bagira impungenge z’impanuka ziba zigahitana abana babo bawunyuramo bajya cyangwa bava ku mashuri.

Ati “Nk’abana bacu bagenda mu muhanda uyu munini, ntaho bahungira impanuka kandi ni bato.

Kuba rero ari umuhanda umwe gusa nta wundi nibura uca inyuma bidutera impungenge habonetse undi muhanda byadushimisha nk’uko namwe mwabivuze ko mubiteganya.”

Abandi mu bagaragaje ibyifuzo byabo, bavuze ko bafite ibibazo byo kutagira amazi meza n’amashanyarazi bikenewe na benshi muri aka karere ka Ngoma.

Kwiyamamaza byari byitabiriwe n'abaturage benshi ngo bumve ibyo abazatorwa bazabagezaho
Kwiyamamaza byari byitabiriwe n’abaturage benshi ngo bumve ibyo abazatorwa bazabagezaho

Urwego rwa Njyanama y’Akarere rugira uruhare runini mu iterambere ryako, kuko ari rwo rwemeza ingengo y’imari y’Akarere rumaze kuyisesengura no kureba niba ibikorwa izakoreshwamo bijyanye n’ibikenewe mu baturage bahagarariye.

Umujyanama aba ahagarariye abaturage bamutoye mu buyobozi, akabavuganira ku byo bakeneye ngo bagere ku iterambere.

Biteganjiywe ko amatora y’abagize Njyanama z’Uturere na 30% by’ abagore azaba tariki 22 Gashyantare 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wenda uyu mwaka igahima twazabona umuriro namazi.biratubabaza iyo
twitwa umurenge wumugi wa ngoma tutagira umuriro namazi bitunyuraho bikajya rusumo.
Twababajwe no gucukuzwa imyobo no gutunda amabuye azakoreshwa duhabwa umuriro nyuma ngo amapoto yayobejwe ajyanwa ahandi .
Twarumiwe bidutera kwibaza nyamara natwe twarigushobora kumvikana

H Bertin yanditse ku itariki ya: 20-02-2016  →  Musubize

wenda uyu mwaka igahima twazabona umuriro namazi.biratubabaza iyo
twitwa umurenge wumugi wa ngoma tutagira umuriro namazi bitunyuraho bikajya rusumo.

H Bertin yanditse ku itariki ya: 20-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka