Tariki ya 27 Mutarama 2016 ni bwo Nikuze yashyizwemo impyiko ya murumuna we bajyanye mu gihugu cy’Ubuhinde, akaba avuga ko ameze neza ugereranyije na mbere atarahabwa iyo mpyiko.

Aganira na Kigali Today ku murongo wa telefoni igendanwa, yagize ati "Banshyizemo impyiko kuri 27 Mutarama, ndumva meze neza kuko naranabyimbutse, sinkibyimbye. Ubu bantegetse kunywa litiro 5 z’amazi, ndyanywa nta kibazo. Mbese ugereranyije na mbere, ubu ni bwo meze neza."
Nikuze avuga ko na murumuna we bose bameze neza kandi agashimira abamufashije kugira ngo yivuze kuko we atari kubyishoboza.
Agira ati “Mu by’ukuri, ndashimira mbikuye ku mutima abantu bose batanze uko bifite bagakusanya amafaranga yo kumvuza aha mu Buhinde, nzakomeza kubashimira igihe cyose nzaba nkiriho, Imana ibampere umugisha."

Uwamahoro Aimable, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama Nikuze Vestine yigishaho avuga ko bashimishijwe no kumva inkuru y’uko umwarimu wabo yakize uburwayi bw’impyiko yari amaranye hafi imyaka ibiri.
Nikuze Vestine biteganyijwe ko azakorerwa isuzuma rya nyuma mu kwezi kwa 3 ari na bwo azahita agaruka mu Rwanda.
Uyu mwarimukazi amaze kuvurwa n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 24, hakaba hakibura miliyoni 2 n’ibihumbi 500 ku yakusanyijwe.

Ubuyobozi bw’ishuri yigishaho buvuga ko hazakomeza ubukangurambaga bwo gusaba ubufasha kugira ngo na yo aboneke.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
i MANA ishimwe.ntabwo narinziko ari vestine !twiganye nawe I murunda.
Imana ishimwe yo yamufashije akaba ameze neza cyane
Imana ishimwe kuba mushiki wacu yongeye kugira ubuzima buzira umuze kandi ndashimira Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi kubw’umuco wogufatanya n’ubutabazi uturanga muze nubundi abura tuyatange uko umuntu yifite.
Imanishimwe yo ikoz’umurimo ukomeye kandi namwe banyarwanda banyarwa kazi mwaize icyo mwigoma Imana ibahe umugisha kandi nariya abura kubw’umuco w’ubutabazi no gufatanya Abanyarwanda tugira twiteguye kuyatanga.
ye were ndishimeye cyane
yooo Imana ishimwe weeeee