Abamotari bo mu Karere ka Huye bibumbiye muri Cooperative Intambwe Motard (CIM), kuri uyu wa 8 Nyakanga 2015 bamurikiye Christine Mukabutera inzu ye bamusaniye yari igiye kumugwaho.
Ishuri Rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management) rigiye gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) n’amashami mashya ritagiraga mu mwaka w’amashuri wa 2015- 2016, ngo bikazatuma rireka kwitwa Ishuri rikuru (Institute) ahubwo rikitwa Kaminuza (University).
Mu rwego rwo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’amazi makeya kiboneka mu Karere ka Ngororero, ubuyobozi bw’ako karere bwatangarije abaturage ko bwatangiye imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi azajya yunganira ayo bari basanganywe.
Abagore bibumbiye muri Koperative “Tugane heza” bo mu Murenge wa Remera mu Kagali ka Bugera ho mu Karere ka Ngoma bavuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha umwuga bihangiye wo kuboha imitako n’uduseke.
U Rwanda rwazamutse ho imyanya 16, ku rutonde ngarukakkwezi rwa FIFA,nyumay’aho mu kwezi gushize rwazaga ku mwanya wa 94,ubu rwageze ku mwanya 78,mu gihe Argentine yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Copa America yaje ku gusombura Ubudage bwari bumaze hafi umwaka wose buyoboye uru rutonde.
Nkurikiyumukiza Cassien wo mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama ababajwe n’ubusembwa yatewe na murumuna we ubwo yamutemaga mu mutwe yarangiza akamuruma umunwa wo hasi akawuca.
Ikipe y’akarere ka Muhanga yaraye itsinzwe n’ikipe ya Bugesera mu mikino ibanza ya 1/2 y’icyiciro cya 2,aho yatsindiwe ku kibuga cyayo ibitego 2-0,bikaba biyisaba kuzatsinda byibuze ibitego 3-0 ngo ibashe kwerekeza mu cyiciro cya mbere
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwagiranye amasezerano amara umwaka umwe n’Ikigo mpuzamahanga cyitwa “Bench Events” gihuriza hamwe abanyamahoteli bo ku isi mu rwego rwo kubategura kuza kuganirira mu Rwanda no kureba uburyo bahashora imari.
Kuva ku wa 11-12 Nyakanga 2015 mu Rwanda hateganyijwe iserukiramuco mpuzamahanga, ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rigamije gukangurira abahanzi mu nzego zitandukanye guhanga bakangurira abakunzi b’ibihangano byabo, umuco wo kubaka amahoro mu miryango baturukamo no ku isi muri rusange.
Abantu benshi twamenye cyangwa twumvise ijambo Selfie,niba ufite telefone igezweho(Smartphone) ushobora kuba warafasheho Selfie byibuze inshuro 1.Kuva ku bihanganjye nka Obama,Beyonce ndetse n’abandi…aba bose bakaba bahuriye ku kuba barafashe Selfie,ntitwakwirengangiza kandi uburyo byavuzweho byinshi igihe Pastor Apotre (…)
Urubyiruko rugera kuri 77 rwo mu Karere ka Nyabihu bahungutse kuva mu mwaka wa 2009, bavuga ko ntacyo Leta itakoze ngo batere imbere.
Imibare igaragazwa n’Ibitaro bya Rubavu igaragaza ko umubare w’abagaragaraho Malariya biyongera, mu gihe abaturage bavuga ko bari bazi ko yacitse ngo abayirwaye bakaba bihutira kwivuza mu bavuzi gakondo bakeka ko ari amarozi.
Nyuma y’igihe kinini ashakishwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru,umukinnyi Kevin Kevin Monnet-Paquet ashobora kuba agiye kuza gukinira amavubi nyuma y’aho umutoza w’ikipe y’igihugu Johnny McKinstry yamaze kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa gukurikirana uyu mukinnyi ndetse na Quentin Rushenguziminega nawe (…)
Mu gihe twizihiza ku nshuro ya 21 Isabukuru yo Kwibohora, hari bamwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora badakunze kumvikana. Muri bo twavuga nk’abaganga n’abaforomo bavuraga abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba.
Umwana w’umuhungu witwa Irashubije Modeste w’imyaka 15 yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye ngo akaba yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga.
Abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza baravuga ko umuhanda bubakiwe watangiye kubavana mu bwigunge.
Munyabugingo Jean Claude ukorera ubucuruzi buciriritse i Kirehe avuga ko mu kwihangira imirimo yabonaga abaturage bagana Ibitaro bya Kirehe abakoresha amagare ari benshi yiga umushinga wo kubabikira amagare none bigeze aho bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 90 buri kwezi.
Mu mpero z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2015, hashyizwe ahagaragara ibyiciro bishya by’ubudehe, byakozwe hakurikijwe amakuru yatanzwe ku mibereho ya buri muturage. Nubwo habayeho igihe cyo kubaza buri wese uko abayeho, hari abaturage bo mu murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko ibyiciro bashyizwemo ntaho bihuriye n’uko babayeho.
Ibigo by’imari bikorera mu Rwanda biri mu gihombo cya miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda biturutse ku nguzanyo byagiye bitanga ku bakiriya babyo ariko nibishyure. Aya mafaranga angana 7% y’imari y’ibi bigo yagiye yamburwa n’abakorana nabyo batandukanye.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya ISPG “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe” mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, biga mu mwaka wa mbere, baratunga agatoki ubuyobozi bw’iri shuri kutabitaho kimwe n’abandi basanzwe bahiga, bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.
Umubyeyi witwa Mukayigirwa Bonifrida w’imyaka 29 y’amavuko, utuye mu murenge wa Murambi, Akagari ka Rwimitereri, mu mudugudu wa Kigote mu karere ka Gatsibo, arasaba ubufasha nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize yibarutse abana b’impanga bane.
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Murenge wa Zaza ho mu Karere ka Ngoma baravuga ko amasambu bahawe bayahinze ntiyere,none bakaba basaba ubufasha bw’ ifumbire ngo bashyire muri iyo mirima barebe ko na bo bakweza.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze rutangaza ko ruhangayikijwe n’abasore baza kurema isoko ryo mu Byangabo riherereye muri uyu mrenge, bitwaje inkoni bagahohotera abaturage iyo bamaze kunywa bagasinda.
Imiryango icyenda yatujwe mu Murenge wa Zaza ho mu Karere ka Ngoma,ivuga ko ubuzima bugoye aho bacumbikiwe mu nkambi yahoze icumbitsemo abakoraga TIG, kuko ngo amashitingi yatobaguritse mu gihe amazu yabo bubakirwa yadindiye kurangira.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hamwe n’Umuryango w’Abibumbye(UN), bashimira u Rwanda kuba rwarageze (ndetse hakaba n’aho ngo rwarengeje) ku ntego z’ikinyagihumbi zemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize isi mu mwaka wa 2,000, ariko bakibutsa ko hagisabwa imbaraga nyinshi zo gukura abaturage bangana na 40% mu bukene.
Guverinoma y’Ubuyapani tariki yongereye amadorari ya Amerika asaga miriyoni 1.3 ku nkunga yageneraga u Rwanda yo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere bice by’icyaro hagamijwe kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Bidorosi Geofrey utuye mu kagari ka Mbasa mu murenge wa Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru yishyuye Ndayisaba Emmanuel inka ye yari yarariye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abikesha inyigisho yahawe n’umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), mu matsinda yitwa amataba y’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu rwego rw’irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu cyose cy’u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling Cup,kuri uyu wa gatandatu rirakomereza mu karere ka Nyamagabe,aho abasiganwa bazahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe berekeza mu karere ka Nyanza
Bamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba Abanyarwanda basigaye batembera mu gihugu nta muntu ubaka ibyangombwa ngo ari kimwe mubyo bibohoye.
Mc Tino, umuhanzi mu itsinda rya TBB akaba n’umunyamakuru ndetse akaba n’umwe mu bashyushyarugamba mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, asanga Senderi amaze kwigarurira imitima ya benshi.
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwaganirijwe ku mateka y’urugamba rwo kwibohora kugera aho u Rwanda rwabashije gutera imbere, ariko ruhabwa umukoro wo kurinda no gusigasira ibyagezweho.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga barifuza ko ivuriro bamaze kwiyuzuriza ryahinduka ikigo nderabuzima kugira ngo serivisi ritanga zirusheho kwiyongera.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko nyuma yo kubohorwa na RPA mu 1994 bongeye guhura n’akaga nyuma y’imyaka ibiri ubwo mu 1997/1998 bibasiwe n’ibitero by’abacengezi bikabahungabanyiriza umutekano ari nako ubuzima bwabo buhasigara.
Abikorera bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagan, kuri uyu wa 6 Nyakanga 2015, bakusanyije inkunga ya miliyoni 2 n’ibihumbi 397 yo gushyigikira ikigega “Ishema ryacu” kigamije kwishyura ingwate isaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ubutabera bw’u Bwongereza bwaciye Lt. Gen. Karenzi Karake kugira ngo afungurwe (…)
Inkuru dukesha urubuga www.voilaca.com, ivuga ko rutahizamu w’umunya Argentine Lionel Messi yanze igihembo cyari cyateguwe muri iri rushanwa cy’umukinnyi waryitwayemo neza.
Kuva tariki 11 kugeza tariki 12 Nyakanga 2015 mu Rwanda hazabera iserukiramuco ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rikaba rigamije gukangurira abahanzi mu nzego zitandukanye guhanga batekereza ku musanzu ubuhanzi bakora bwatanga muri sosiyete.
Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harelimana, ashimangira ko kwigana no gusangira uburanariribonye hagati y’abanyeshuri 30 bava mu bihugu umunani by’Afurika byitezweho imbuto nziza z’ubufatanye n’imikoranire ya polisi zo mu karere mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ndetse n’umutekano ukarushaho kuba (…)
Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Noruveje aho yitabiriye mpuza mahanaga iganira ku kibazo cy’uburezi bugamije iterambere kugira ngo anabasangize ku uko u Rwanda rwashoboye gushyira mu bikorwa gahunda y’"Uburezi kuri buse".
Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Kayonza barasaba ibihugu by’amahanga guhagarika ibikorwa byo gusuzugura u Rwanda no kurusubiza inyuma. Babivuze tariki 05Nyakanga 2015 ubwo bakoraga urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt. Gen Karenzi Karake uherutse gufatirwa mu gihugu cy’Ubwongereza kugira ngo ashyikirizwe inkiko.
Ikipe ya APR Handball club yongeye gutsindira ikipe ya Police Hanball Club ku mukino wa nyuma w’igikombe cyitiriwe Umunsi wo Kwibohora (Liberation day tournament),nyuma yo kuyistinda ku bitego 25-22
Imikino ya Kamarampaka“Playoffs” ya Volleyball ihuza amakipe ane yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona kuri iki cyumweru tariki 05 Nyakanga 2015 yabereye mu karere ka Kirehe birangira amakipe yose uko ari ane atakaje amanota.
Nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri ba Hillside High School Matimba bafatiwe n’ihungabana ( Mass Hysteria), bane muri bo bagasubizwa iwabo mu rugo, abanyeshuri biga muri icyo kigo barifuza ko bagira abantu baba hafi mu bujyanama (psychologists) kugira ngo batazongera guhura n’iki kibazo.
Urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango rwiganjemo intore ziri ku rugerero zakoreye umuganda udasanzwe mu mudugudu utuyemo abahoze ari ingabo bakaza gusubizwa mu buzima busanzwe.
Umuhanzi Douglas Seguya Mayanja uzwi ku izina rya Weasel mu itsinda rya GoodLyfe ryo muri Uganda ngo arumva yifuza umugore w’Umunyarwandakazi kuko yasanze ari beza. Uyu muhanzi yabitangarije KT Radio mu mpera z’icyumweru gishize ubwo we na mugenzi we Radio biteguraga ibitaramo bya Kwibohora Concert byabaye tariki 04 na (…)
Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rubohowe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo barishimira iterambere bamaze kugeraho n’impinduka mu nzego zitandukanye.
Imyaka 15 irashize ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano ku buryo budasubirwaho nyuma yo guhashya Abacengezi mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru. Nubwo abatuye iyo ntara banyuze muri byo bihe bikomeye byabandije gato mu iterambere ryabo, kuri iyi nshuro ya 21 yo kwizihiza isabukuru yo kwibohora, bavuga ko (…)
Ubwo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye bizihizaga isabukuru y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rubohowe, Jeanne Izabiriza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, na we utuye muri uyu murenge, yavuze ko nta wabona amagambo yo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda.