Kirehe:Biyemeje kubungabunga ibidukikije nta gihembo

Abagize Koperative Uburumbuke ikorera i Kirehe basanga kuba babungabunga ibidukikije nta gihembo bihaye umwanya wo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abo twaganiriye basanga amashyamba n’imigezi mu karere ka Kirehe bimaze kubungabungwa aho mu myaka ishize Akarere karangwaga n’igice kinini cy’ubutayu izuba rikaba ryinshi muri ako karere.

Ngo uduce twinshi tugize akarere ka Kirehe twari ubutayo none tumaze gukwizwa ibiti
Ngo uduce twinshi tugize akarere ka Kirehe twari ubutayo none tumaze gukwizwa ibiti

Innocent Bonheur umuyobozi w’iyo koperative agira icyo avuga kuri iyo mpinduka ati“Birigaragaza imisozi irambaye,ibyatsi byarameze, i Kirehe nta mvura yagwaga ariko iragwa abaturage bakeza mu by’ukuri intego yacu iri kugerwaho”.

Biyemeje ko imvura itazongera kubura bitewe no kwangiza amashyamba
Biyemeje ko imvura itazongera kubura bitewe no kwangiza amashyamba

Mukamukama Jeanne avuga ko yari mu batazi akamaro k’igiti none abikangurira abandi ati“Sinubahaga igiti ngo menye ko cyangirira akamaro ariko ubu isambu yanjye nayiteye ibiti ubu ndasarura abana bakiga n’urugo rugatera imbere”.

Bavuga ko banejejwe no kubungabunga ibidukikije nta gihembo
Bavuga ko banejejwe no kubungabunga ibidukikije nta gihembo

Karumba Théodomile nawe asanga harabaye impinduka ku bidukikije ati“Ndibuka ko ibiti bya cyimeza bari barabimaze,ubona imisozi yose yarahindutse ubutayu ariko tubasha kwigisha abaturage gufata neza amashyamba no gutera ibiti,niyo mpamvu muri iyi minsi imvura ibonekera igihe”.

Barishimira ibikorwa bamaze kugeraho
Barishimira ibikorwa bamaze kugeraho

Bavuga ko imbogamizi bahura nazo ari iza bamwe bagifite imyumvire mibi yo kwangiza amashyamba,bayatwika banayaragira.

Bakavuga ko bafashe ingamba zo kubakurikirana bakigisha unaniranye agashyikirizwa ubuyobozi.

Bahuguriwe gukoresha kizimyamoto
Bahuguriwe gukoresha kizimyamoto

Innocent Bonheur ati“Hari n’abayobozi batarabyumva,akavuga ijambo akarirangiza nta jambo rivuga ku bidukikije,hari ba rutwitsi, abaragira ku gasozi ubu twafashe ingamba zo gushikiriza abayobozi umuntu wese uzangiza ibidukikije”.

Abagize koperative uburumbuke barasaba ubufasha bw'ibikoresho ngo akazi kagende neza
Abagize koperative uburumbuke barasaba ubufasha bw’ibikoresho ngo akazi kagende neza

Asaba Leta ubufasha bw’ibikoresho bigizwe n’amasuka,amapiki n’ibindi, akomeza avuga ko bakora badaharanira guhembwa ati“ibihembo sibyo dushize imbere,icyangombwa ni ugufasha igihugu nk’intore, ibi bishobora kudushyira mu gitabo cy’intwari”.

Karinda Vital umukozi w’Akarere ushinzwe amashyamba avuga ko Koperative Uburumbuke yazanye impinduka kuko amashyamba n’ingomero mu karere ka Kirehe bisa neza bigatanga n’umusaruro mu iterambere ry’Akarere.

Barasaba buri muntu gufata neza amashyamba
Barasaba buri muntu gufata neza amashyamba

Akavuga mu gihe iyo koperative izabagezaho ikibazo bazayikorera ubuvugizi kugira ngo ibone ibyangombwa mu kurushaho kunoza akazi kabo.

Koperative uburumbuke igizwe n’abanyamuryango 720 yashinzwe mu mwaka 2000,ikaba iherutse guhabwa igikombe ubwo yazaga k’umwanya wa gatatu muri Afurika mu marushanwa yo kurengera ibidukikije aherutse kubera muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi muzabigenzure neza kuko bishobora kuba Atari ukuri.ayo mafoto yafashwe ryari? Ese iyo co-operative iracyabaho niba ibaho ikora ite ?ikora iki! Ese ibikoresho bahawe nk’imizinga ya kijyambere yagiye hehe? Uzacukumbure aho.......

Bri yanditse ku itariki ya: 18-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka