Abahinga mu gishanga cya Rusuri mu murenge wa Rubona mu karere ka Huye, bemeza ko mu myaka itatu bamaze bakoresha uburyo bushya bwo guhinga umuceri bigishwa n’abashinwa, umusaruro wabo waravuye kuri toni 2 kuri hectare ukagera kuri toni 7 kuri hectare.

Aba bahinzi bavuga ko uburyo bushya bakoresha atari ikoranabuhanga rihambaye kuko ngo n’amafumbire bakoresha ari ayo bari basanzwe bakoresha, gusa bakaba barigishijwe ubundi buryo akoreshwa kandi hakifashishwa imashini.
Muhimpundu na Munyaneza bamwe mu bahinga iki gishanga bati «Twigishijwe uburyo bushya bwo guhinga no gusarura, ntibugoye kandi buduha umusaruro mwinshi rwose »
Aha bavuga ko iryo koranabuhanga ari ugusarura no guhura umuceri bakoresheje imashini,ugushyira ifumbire mu butaka mbere y’uko barima kugira ngo izivange neza n’ubutaka, gutunganya imirima hacibwamo imirongo ikamura amazi mu muceri ndetse no kubagara buri minsi 15.

Hu Ying Ping, umushinwa uyobora China Rwanda Agriculture Technology Demonstration Center, avuga ko uburyo bushya bwo guhinga umuceri bigisha abahinzi bwaje bukosora bimwe mu bikorwa nabi muri ubu buhinzi
Bimwe mu byo ubu buryo bwakosoye ngo harimo nko kutita ku gihe cyiza cyo guhinga umuceri bitewe n’ubwoko bwawo, gupfusha ubusa ifumbire bayishyiramo nyuma yo guhinga igatwarwa n’imvura ndetse no kutita ku ngano y’amazi umuceri uba ukeneye.
Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi ku ikoranabuhanga mu buhinzi muri RAB Niyimbabazi Obedi, avuga ko hari gahunda kugeza iri koranabuhanga mu gihugu hose kugira ngo abahinzi barusheho gutera imbere.

Ati “Abahinzi bahuguwe muri ubu buryo bushya bwo guhinga umuceri bagenda bahindurwa kugira ngo bigere kuri benshi”
Abahinzi bo mu gishanga cya Rusuri ikindi bungukira muri iyi gahunda ni uko China Rwanda Agriculture Technology Demonstration Center ibaha imbuto, ikabatiza ubutaka bwo kugeragerezaho iri koranabuhanga, ikanabagurira umusaruro beza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|