Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko amatsinda y’isuku, yatumye indwara ziterwa n’umwanda zabibasiraga zigabanuka ku buryo batagisiragira mu mavuriro.
Lt. Col. Ntibibaza Gerard wari ushinzwe igice cy’abarwanyi muri FDLR, abasaba gutaha mu Rwanda kuko yasanze ibyo baharanira byaramaze kugerwaho.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo muCcyaro, ku wa 17 Ukwakira 2017, bamwe mu bagore ba Tabagwe banenzwe isuku nke n’ubusinzi.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe murenge wa Muyira ku rwego rw’Akarere ka Nyanza wasize uhwituriye abagore kutiyandarika.
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yasabye inama mpuzamahanga ibera i Kigali (Transform Africa2015) kuva tariki 19-21, gushaka ahaboneka miliyari 300 y’amadolari bitarenze 2020.
Abaturage batishoboye baremerwa ngo bagomba gukurikiranwa hakarebwa niba bashyira mu bikorwa inama bagirwa, badategereje guhora bahabwa ahubwo ibyo bahawe bakabibyazamo umusaruro.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abanyamakuru umusanzu mu kurwanya icyorezo cya SIDA, bakangurira abaturage kuyirinda mu biganiro bakora.
Hashize iminsi abatuye Akarere ka Huye bibaza uko umujyi wabo uzamera kuko ibyicaro by’ibigo bimwe na bimwe byahakoreraga byimuriwe i Kigali.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera batangaza ko kimwe mu bibazo basigaranye ari icyo kutamenya gusoma no kwandika bigatuma badatera imbere.
Uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri (MRPC), rufite umushinga wo gukora ibicanwa byitwa “briquettes” mu bishogoshogo basaruraho umuceri n’ibishishwa byawo.
Abaturage batuye Umurenge wa Musange muri Nyamagabe, bikoreye urugomero ruto rubyara amashanyarazi babasha kuva mu bwigunge no gukorera ahari umwijima.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bizera ko korozanya muri gahunda ya Girinka bizafasha abakiri mu murongo w’ubukene kubateza imbere.
Ikigo cy’Imihahirane cyo muri Afrika y’Uburasirazuba, EAX, gikangurira abahinzi guhunika umusaruro wabo mu bigega byacyo kikaborohereza kubona inguzanyo.
Urugaga rw’abagore bo mu Karere ka Rutsiro rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi rwatangiye mitiweli abagore 100 batishoboye runaremera undi umwe inka.
Abafashamyumvire mu buhinzi barasaba guhabwa ibikoresho bifashisha mu mu kwigisha abaturage uburyo bwo guhinga kugira ngo bongere umusaruro.
Abatubuzi b’imbuto y’ibigori bahinga mu gishanga cya Rwabashyashya bahakaniwe na RAB kubagurira umusaruro, bituma bagurisha ku giciro batari biteze.
Depite Astrid Schimitt wo mu gihugu cy’Ubudage ubwo yari i Kansi ku wa 16 Ukwakira 2015 yavuze ko umubano mwiza hagati y’abantu ari ipfundo ry’iterambere rirambye.
Mu mpera z’iki cyumweru Shampiona yari igeze ku munsi wa gatanu,aho Mukura yatsinze Sunrise 2-1,maze AS Kigali igakomeza kuyobora urutonde
Mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda,Nsengimana Bosco ukinira Benediction yegukanye isiganwa ryaturutse Rwamagana ryerekeza Huye kuri iki cyumweru
Umuhanzi w’Umubiligi ukomoka ku Munyarwanda n’Umubiligikazi Stromae, yaraye akoreye igitaramo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) kinezeza cyane abakitabiriye.
Ikigo Kigali Fashion Week kigiye gutora umunyamideri uhiga abandi, akazafashwa gukorana n’ibigo mpuzamahanga.
Raporo igaragaza iko isuku ihagaze mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo igaragaza ko mu ngo 5007 ziwugize izibarirwa mu 3700 ari zo gusa zifite ubwiherero.
Abagabo bo mu Karere ka Gatsibo, barasabwa kudatererana abo bashakanye mu kuboneza urubyaro bitabira gahunda yo kwifungisha ku bagabo.
Nyuma y’imvururu zagaragaye mu kigo cya Lycée de Ruhango zitewe n’ikubitwa ry’abanyeshuri bamwe bazira gukererwa ryanaviriyemo bamwe kujya mu bitaro, kuri ubu barishimira umutekano uhari.
Mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Umugore wo mu Cyaro wabereye mu Karere ka Gicumbi ku rwego rw’igihugu abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Umuhanzi Stromae arashyize ashyikirizwa igihembo cye yegukanye mu marushanwa ya Salax Awards nyuma y’igihe kirenga umwaka akegukanye, hibazwa uburyo azabasha kugihabwa.
Umubyeyi witwa Mpombetsendora Gertrude aratangaza ko ahereye ku gikoma yacuruzaga amaze kugera ku gishoro kirenze miliyoni y’amanyarwanda.
Twahirwa Francois wigeze kuba Burugumestri wa komine Sake, yashinjwe n’abari abaturanyi be mu gihe cya Jenoside, ubwo yajyanwaga kuburanira iwabo.
Abagore bo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko nta terambere bageraho mu gihe bakicyikorera imizigo ku mugongo.
Bintunimana Emile ukinira Benediction y’I Rubavu niwe wegukanye isiganwa ry’amagare ryaturutse I Nyagatare rigasorezwa I Rwamagana kuri uyu wa gatandatu
Ubuyobozi bwa Police mu Ntara y’Amajyaruguru burasaba abaturage bo mu karere ka Gakenke kwigisha abana babo kudashukwa nuwo babonye wese.
Ubuyobozi bwa Salax bwashyikirije Stromae igihembo yegukanye mu marushanwa ya Salax Awards muri 2013, nyuma y’aho hibazwaga uko azagihabwa.
Nyuma y’amasaha macye ageze mu Rwanda Umuhanzi Stromae yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda.
Abaturage barashishikarizwa gukora cyane, bongera amasaha y’akazi bakareka utubari kugira ngo barusheho kubona umusaruro uhagije kandi babashe no kwiteza imbere.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo, baragaragaza ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibicanwa bidahagije bigatuma basigaye biyambaza ibitsinsi by’ibiti.
Ikigo cy’igihugu giteza imbere Ubuhinzi cyanze kugura b’imbuto y’ibigori y’abatubuzi bo mu Karere ka Kamonyi, bituma bayigurisha ku giciro batifuzaga.
Ibitaro bya Nyagatare byahawe abayobozi bashya b’agateganyo nyuma y’ifungwa ry’abari basanzwe, mu rwego rwo kugira ngo abarwayi batazarenganiramo.
Ndayitegereje Ndagije watashye nyuma y’imyaka itandatu aba muri FDLR, avuga ko kuwubamo ari ukuba mu bucakara, agasaba abawurimo kwibwibohora.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango bwatangije ikinyamakuru buvuga ko kigamije kuzamura imyumvire y’abaturage bo muri uwo murenge.
Abaturiye isoko y’amazi ya Samuko yo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe barinubira ko batakibona amazi meza.
Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu, CLADHO, urashaka uburyo hashyirwaho itumanaho ryo kumva abana no kubarinda ihohoterwa.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha ubumenyingiro rya IPRC-EAST, bavumbuye uburyo bwo guteka hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti, babwita “Online cooking System”.
Ministeri y’Ubutabera(MINIJUST) yahagaritse ku mirimo yabo, abahesha b’inkiko b’umwuga 15 kuva tariki 14 Ukwakira 2015, ibaziza kurenganya abaturage.
Abagore bo mu cyaro bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ubatera ishema.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba Abanyarwanda kwitandukanya n’abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagahobotera abagore n’abana.
Nikuze Vestine wigisha ku ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rya Murama mu Murenge wa Musasa mu Akarere ka Rutsiro arasaba gufashwa kwivuza
Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwakatiye Bahame Hassan igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu kubera amakosa yamuhamye mu kugurisha isoko rya Gisenyi.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu no kunyereza imisoro, ryafashe amakarito 1971 acuruzwa nta misoro n’imodoka yuzuye amasashe yaciwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burasaba abahinzi ba Kawa kwita kuri iki gihingwa bakaba abanyamwuga kugira ngo umusaruro ube mwiza uniyongere.