Ikipe y’igihugu igomba guhatana mu marushanwa nyafurika (2016 Continental Road Championships) yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ku i Saa Cyenda n’igice z’amanywa,ikaba yagiye iyobowe n’umutoza Jonathan Boyer.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi umunani bakina mu cyiciro cy’abakuru n’icy’abatarengeje imyaka 23 (U23/Elite Men),abakinnyi babiri bakina mu cyiciro cya junior (Junior Men) ndetse n’umukobwa umwe ( Elite).
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwohereje abakinnyi bangana gutya (11) mu marushanwa nyafurika kuva muri 2010 ubwo aya marushanwa yari yabereye mu Rwanda.
Abakinnyi bagize iyi kipe:
Abatarengeje imyaka 23/Elite:
Valens Ndayisenga
Bonaventure Uwizeyimana
Patrick Byukusenge
Jean Claude Uwizeye
Joseph Areruya
Jeremie Karegeya
Joseph Biziyaremye
Samuel Mugisha.
Abakiri bato (Junior)/Abagabo :
Fidel (Ally) Dukuzumuremyi
Rene Ukiniwabo
Umukobwa
Jeanne d’Arc Girubuntu
Mu kiganiro twagiranye na Mugisha Samuel wavuye mu cyiciro cy’abana akajya mu batarengeje imyaka 23,yadutangarije ko byamwogereye ingufu kandi yizeye ko bigenze neza yanegukana umudari.
Mugisha Samuel ati"Imyiteguro yabaye myiza,hatagize ikibazo kiba ndumva natwara umudari,bitewe no kubana na bakuru banjye mvuye mu bana hari byinshi maze kubigiraho,ndizeza abanyarwanda ko hari byinshi nzageraho mbifashijwemo n’abatoza banjye"

Mu mwaka ushize ubwo hakinwaga Shampiona nyafrika yabereye muri Afrika y’epfo,Mugisha wari witabiriye ku nshuro ya mbere amarushanwa yo muri uru rwego ubwo yakinaga mu batarengeje imyaka yarangije ku mwanya wa munani akoresheje iminota 38 amasegonda 21 n’ibice 91.
Ohereza igitekerezo
|