Abagenda muri Kigali bashyiriweho internet ya 4G

Ibigo bitwara abagenzi n’ibicuruza ikoranabuhanga, byatangiye guha internet yihuta ya 4G abagenda muri Kigali, nyuma yo kubisabwa na Leta.

Ibiciro by’iyi internet bikubiye mu biciro umugenzi aba yishyuye mu ngendo z’imodoka byashyizweho n’Urwego ngenzuramikorere (RURA) umugenzi aba yishyuye, nk’uko Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yabitangaje.

Ministiri Nsengimana muri Coaster ya RFTC yerekeza i Kimironko, arimo gukoresha internet icyo kigo cyashyize mu modoka zacyo.
Ministiri Nsengimana muri Coaster ya RFTC yerekeza i Kimironko, arimo gukoresha internet icyo kigo cyashyize mu modoka zacyo.

Yagize ati “Hari umuntu ugira amakuru kuri email ye n’ahandi, akabura uwo yitabaza kuko nta mainite aba afite kuri telefone ye.”

Asanga kandi aya mahirwe urubyiruko rukwiye kuyabyaza umusaruro, rukaboneraho kuyakoresha mu kwihangira imirimo.

Ati “Mfashe urugero rwo kuva mu mujyi rwagati umuntu yerekeza i Kimironko, ashobora kuba akoreye amafaranga menshi abarirwa muri za miliyoni, kandi bitahagaritse urugendo rwe.”

Ministiri Jean Philbert Nsengimana atangiza internet yihuta ya 4G ikoreshwa mu modoka.
Ministiri Jean Philbert Nsengimana atangiza internet yihuta ya 4G ikoreshwa mu modoka.

Bimenyimana Jean Claude ukorera ikigo ’Olleh Rwanda Networks’ gicuruza internet ya 4G, yavuze ko iyi internet ijyanye n’ubuzima bwa buri munsi haba mu gukora ubucuruzi no gucunga umutekano.

Ati “Umuntu utizeye umutekano wo mu rugo iwe, yagura camera akayishyira ahantu mu nzu iwe akigendera; ariko kuko aba afite telefone ikorana na ya camera, abasha kugenzura ibibera mu rugo iwe akoresheje internet.”

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yakomeje asaba abikorera gutangiza internet yihuta ya 4G LTE ahandi mu ngendo zijya mu ntara no mu yindi mijyi yo mu Rwanda.

Ati “Nk’uko twumvise ubu busirimu muri Kigali, reka tubwumve n’i Musanze, Huye, Rubavu n’ahandi", aho asaba abikorera kuba muri uyu mushinga w’ishoramari ry’ikoranabuhanga mu ngendo.”

Inzego za Leta n'abikorera, batangije ikoranabuhanga rya 4G mu ngendo.
Inzego za Leta n’abikorera, batangije ikoranabuhanga rya 4G mu ngendo.

Imodoka 487 z’ibigo Royal Express, Kigali Bus Services na RFTC izikora ingendo hagati y’Umujyi rwagati wa Kigali n’uduce twa Kimironko, Kabeza na Gikondo, nizo zashyizweho iyi seribise ya 4G.

Minisitiri Nsengimana avuga ko intego y’iki gikorwa ngo ni uguhindura ubuzima bw’abantu muri Kigali, bakarushaho gusirimuka, nk’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabitangaje, bijyana n’icyerekezo cya Leta cyo kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka