Abadepite b’Abafaransa barifuza kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka
Abadepite 43 b’u Bufaransa batangaje ko bifuza kuza kwifatanya n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.
Abo badepite bandikiye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cyabo, Jean-Marc Ayrault, ibaruwa imusaba kohereza itsinda ryo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutangira kunoza umubano n’u Rwanda.

Bagize bati “Itsinda ry’abaminisitiri b’u Bufaransa ryoherejwe mu Rwanda rishobora gutanga umusanzu ugaragara mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.”
Aba badepite bo bamaze kwemeza ko bazaza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, bibukije Minisitiri Ayrault ko Leta y’icyo gihugu yiyemeje gukorera mu mucyo mu bijyanye no kwicuza ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Leta y’u Bufaransa ivuga ko yicuza ku kuba ngo itaratabaye vuba na bwangu Abatutsi bicwaga, cyane cyane mu Bisesero mu karere ka Karongi.
Muri iyi baruwa bagize bati “Buri mwaka urubyiruko rw’u Bufaransa rujya kwifatanya n’u Rwanda kwibuka; uruhare rw’u Bufaransa ni ingenzi cyane mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
U Bufaransa bwashyize hanze zimwe mu nyandiko za Perezindansi yabwo mu mwaka ushize zivuga ku byabaye mu Rwanda mu 1994, iyi ni intambwe ya mbere ariko hakenewe n’izindi.”
Ikigaragara muri iyi baruwa ni uko abo badepite bakeneye kubwirwa amakuru yemeranywa n’ayo Leta y’u Rwanda itanga, kuko bakirimo kunyuranya imibare y’Abatutsi bishwe mu 1994.
Ohereza igitekerezo
|
N’ibyiza ko abo badepite baza ariko bazaze banasabe imbabazi abanyarwanda kuko atari ngombwa ngo babone ibimenyetso kuko ubwabo barabifite. hari za video zerekana ingabo z’sbafaransa kuri za barriere,....Ntibakarenzeho(@$"*+)
1 condition: Kereka nibazana MUNYESHYAKA WENSESIGAPANGA!!! Otherwise....NOOOOO