Mu Biryogo: Hari amaduka umukiliya atemerewe kwinjiza inkweto
Uretse abatuye n’abagenda i Nyamirambo by’umwihariko mu Biryogo, mu gace kazwiho gukorerwamo ubucuruzi cyane cyane ubw’imyenda, inkweto n’ibindi byose bijyanye n’imyambaro, nta wundi wakwiyumvisha ko hari amaduka abanza gusaba abakiliya gukuramo inkweto mbere yo kuhinjira.
Aisha Muhongerwa afite iduka ricuruza imyenda n’ibindi bijyanye n’imirimbo mu Biryogo, avuga ko kuba abakiliya batinjiza inkweto mu iduka rye bidakwiye gufatwa nko kubabuza kuhinjiza inkweto ahubwo ari mu rwego rwo kubatoza isuku.
Yagize ati “Tuba dushaka ko bamenya ko isuku itagomba kugarukira mu ngo zacu gusa, kuko no mu nzu z’ubucuruzi hagomba kuba hari isuku. Ni muri urwo rwego twashyizemo itapi kandi abakiliya benshi batugana bashimishwa n’iyo suku, kuko nubwo nganwa n’ingeri zose ariko abenshi ni Abayisilamu, kandi umuyisilamu atozwa ko aho ageze hose arangwa n’isuku.”
Yungamo ati “Ni muri urwo rwego twabikoze, kubera ko hari igihe biba ngombwa ko hari n’abahasengera bitewe n’uko bahageze, n’amasaha yo gusenga ageze, kuko twe dutegekwa gusenga, aho amasaha agufatiye niho ugomba gusengera. Urumva rero birabanyura kuko ahita abona ko agomba gusengera ha hantu, bitamusabye ko abanza kunyura mu zindi nzira.”
Muhongerwa ariko ngo afite n’uko yitwara ku bo abwiye kuzikuramo akabona bitabanyuze.
Agura ati “Uwo mbwiye ko zitinjira nkabona ntibimunyuze cyangwa se ntashaka kuzikuramo, na we ndamufasha, ngira ubundi buryo nkoresha, nkaba naramburamo akandi gatapi bakandagiraho, akinjiramo, bukaba ari bwo buryo bakoresha.”
Muhongerwa avuga kandi ko n’abandi bakwiye kubigiraho kugira isuku.
Ati “Kuba wakwinjira ahantu ukabona hasukuye hasa neza, ntabwo ari ngombwa ko na wa muntu agusaba n’intebe yo kwicaraho kuko no hasi arahicara. Abantu baba bagenda mu buryo butandukanye, hari ugenda mu modoka akaba yakwinjira muri iryo dukan nta cyondo afite mu gihe cy’imvura, ariko hari n’ugenda n’amaguru akaba yaza n’icyondo, binjiye mu iduka ari batatu, gufata umwanya wo kuhasukura no gucuruza ntabwo byakunda, kandi na bo ntabwo bashimishwa n’uko ucururiza mu mwanda.”
Safia Umubyeyi, na we afite iduka ricuruza imyenda, inkweto n’amashakoshi by’abagore, mu Biryogo, avuga ko impamvu bakunda gukuzamo inkweto abakiliya babagana ari uko aho bacururiza akenshi banahasengera, gusa ngo we agorwa cyane no kuzikurishamo abagabo.
Ati “Gusa ariko ku muntu w’umugabo biragoye cyane kumubwira ngo kuramo inkweto, ariko ku mugore wese urabimubwira. Ubwo ku mugabo iyo yahakandagiye, tureba aho yakandagiye tukanyuzaho akantu hakongera hagasubira ku murongo. Ariko n’igihe aza umuntu akavuga ngo hano mukuramo inkweto, tukavuga tuti, yego, akazikuramo, ntabwo bijya bigorana kuba yabyumva.”
Uretse aya maduka ariko n’igikorwa gihuriweho n’abandi benshi bakorera ubucuruzi muri ako gace, kuko bahuriza ku mpamvu y’isuku, kandi ngo nta mahirwe yo gucuruza bibabuza kubera ko ari umuco umaze kumenyerwa na benshi mu babagana.
Ni igikorwa bavuga ko basanga cyari gikwiye kwimakazwa henshi hashoboka, mu rwego rwo kwimakaza isuku, kuko isuku ari ubuzima kandi nta wutifuza kugira ubuzima bwiza.
Iki gikorwa ngo banacyubahirwa na bagenzi babo batari abayisilamu, kuko nta wurabagaragariza ko bimubangamiye kuko badahuje kwemera, bemeranya ko isuku ari iya bose kandi hose.
Bamwe mu bo Kigali Today yasanze barimo guhahira mu maduka y’ubucuruzi yashoboye kugera, bayigaragarije ko nta mbogamizi babibona kuko ari umuco bamenyereye.
Umwe muri bo ati “Mbyakira neza, bitewe n’uko n’iwanjye ari ko bisanzwe bigenda, mba numva nta gishya kimbayeho, ntabwo bimbangamira kuko ni ukwimakaza isuku. Ni ko mbyumva ku giti cyanjye.”
Mugenzi we ati “Kunkuzamo inkweto njye mba numva nta kibazo, bitewe naho uba ugiye kwinjira kubera ko haba hari isuku. Hari aho usanga itapi ugakuramo inkweto, iyo ari aho winjirana inkweto ubwo nyine urazinjirana.”
Ku rundi ruhande ariko ngo si ihame ko ucururiza muri ako gace wese, ashyira itapi mu iduka rye, agakurishamo abakiliya inkweto mbere yo kuhinjira, kuko biterwa n’imyumvire n’imitekerereze y’umuntu.
Biryogo ni kamwe mu duce two muri Kigali kazwiho kugira udushya n’umwihariko, bitewe ahanini n’imvugo ikunda gukoreshwa ivuga ko hagendwa hakanaturwa n’abanyamujyi.
Mu Biryogo amaduka menshi afite umwihariko wo gukuramo inkweto mbere yo kwihinjira, ni acuruza gusa ibijyanye n’imyambaro n’ibindi bijyanye n’imirimbo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|